Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, nyuma y’amasaha macye itsindiwe na Libya i Kigali muri Sitade Amahoro yari yuzuye abari baje kuyishyigikira, yerekeje muri Nigeria, igenda yizeza Abanyarwanda kwikubita agashyi.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 kuri Sitade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda D, isigaje umukino umwe uzayihuza na Nigeria uzabera hanze ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, ikipe y’u Rwanda yabyutse yerekeza muri Nigeria kwitegura uyu mukino uzasiga bimenyekanye niba u Rwanda rushoboye kwerecyeza mu gikombe cya Afurika cyangwa n’ubundi bikomeje kwanga.
Mu butumwa buherekeje amafoto agaragaza abakinnyi n’abayobozi b’iyi kipe bajya gufata rutemikirere, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryagize riti “Urugendo rurakomeje. Reka twikosore muri Nigeria.”
Nyuma yuko u Rwanda rutsinzwe uyu mukino wa Libya, amahirwe yo kuzerekeza muri iki Gikombe yahise ayoyoka, ku buryo asigaye abarirwa ku ntoki.
U Rwanda ubu ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu (5) muri iri tsinda riyobowe na Nigeria ifite amanota 11 yo yamaze kubona itike, igakurikirwa na Benin ifite amanota arindwi (7) nyuma yo kunganya na Nigeria mu mukino na wo wabaye kuri uyu wa Kane, aho Libya yaraye itsinze u Rwanda yo iri ku mwanya wa kane n’amanota ane (4).
Kugira ngo amahirwe y’u Rwanda agaruke, birasaba gutsinda Nigeria, ndetse bigaterwa n’uko umukino uzahuza Libya na Benin uzarangira, mu gihe Libya yatsinda Benin.
RADIOTV10