Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Hagaragajwe uko abarangije ayisumbuye mu Rwanda batsinze ibizamini bya Leta

radiotv10by radiotv10
15/11/2024
in MU RWANDA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Hagaragajwe uko abarangije ayisumbuye mu Rwanda batsinze ibizamini bya Leta
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, aho muri rusange, batsinze ku gipimo cya 78,6% hakaba n’icyiciro hatsinzemo 67,5% by’abakoze ibi bizamini.

Muri rusange hari hiyandikishije abanyeshuri 91 713, hakora abanyeshuri 91 289 bangana na 99,5% by’abagombaga gukora.

Muri aba bakoze, hatsinze abanyeshuri 71 746 bangana na 78,6%. Ni ukuvuga ko abanyeshuri bangana na 21,4% baratsinzwe.

Abiyandikishije bagombaga gukora ibizamini bya Leta mu mashuri y’ubumenyi rusange (General Education) bari 56 543, ariko hakora 56 300, aho abatsinze ari 38 016, bangana na 67,5%.  Ni ukuvuga ko muri iki cyiciro abatsinzwe ari abanyeshuri 18 284 bangana 32,5%.

Naho mu cyiciro cy’amasomo y’imyuga n’ubumenyi-Ngiro (Technical Secondary Education), hari hiyandikishije abanyeshuri 30 899, ariko hakora abanyeshuri 30 730.

Muri aba, abatsinze ni abanyeshuri 29 542 bangana na 96,1%. Ni ukuvuga ko abatsinzwe ari abanyeshuri 1 188, banagana na 3,9%.

Naho mu mashuri y’inderabarezi, abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini ya Leta, bari 4 271, hakora 4 268, ndetse abangana na 4 188 (98,1%) baratsinda. Ni ukuvuga ko abatsinzwe ari 80 bangana na 1,9%.

MINEDUC kandi yagaraje ibyiciro birindwi by’amanota y’abanyeshuri, aho abagize amanota ari hagati ya 80 n’ 100 bari mu cyiciro A (Excellent), abafite ari hagati ya 75 na 79 bakaba bari mu cyiciro B (Very Good).

Hari kandi icyiciro C (Good) cy’abagize amanota ari hagati ya 70 na 74, hakaba icyiciro D (Satisfactory) cy’abafite amanota ari hagati ya 65 na 69.

Hari kandi icyiciro E (Adequate) kirimo abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya 60 na 64, icyiciro S (Minimum Pass) kirimo abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya 50 na 59, mu gihe icyiciro F (Fail) cy’abatsinzwe, kirimo abanyeshuri bafite amanota ari hagati ya 0 na 49.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yayoboye iki gikorwa cyo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta
Yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 7 =

Previous Post

Abasabira ubutabera Umunyarwanda wishwe na Polisi ya Canada bakomeje kwiyongera

Next Post

Amanota y’ibizamini bya Leta: Menya abanyeshuri babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu n’ibigo bigagamo

Related Posts

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima,...

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

by radiotv10
29/10/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye Inama muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje ko mu kubungabunga ibidukikije...

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

by radiotv10
29/10/2025
0

Impuguke mu buzima n’imiyoborere, ziravuga ko imyitwarire y’ubusinzi ikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ihangayikishije, zigasaba Leta kugira icyo ikora...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze...

Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

by radiotv10
29/10/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, aravuga ko atakibasha kubonera ibitotsi mu nzu ye yiyubakiye nyuma...

IZIHERUKA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amanota y’ibizamini bya Leta: Menya abanyeshuri babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu n’ibigo bigagamo

Amanota y’ibizamini bya Leta: Menya abanyeshuri babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu n’ibigo bigagamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.