Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, aho muri rusange, batsinze ku gipimo cya 78,6% hakaba n’icyiciro hatsinzemo 67,5% by’abakoze ibi bizamini.
Muri rusange hari hiyandikishije abanyeshuri 91 713, hakora abanyeshuri 91 289 bangana na 99,5% by’abagombaga gukora.
Muri aba bakoze, hatsinze abanyeshuri 71 746 bangana na 78,6%. Ni ukuvuga ko abanyeshuri bangana na 21,4% baratsinzwe.
Abiyandikishije bagombaga gukora ibizamini bya Leta mu mashuri y’ubumenyi rusange (General Education) bari 56 543, ariko hakora 56 300, aho abatsinze ari 38 016, bangana na 67,5%. Ni ukuvuga ko muri iki cyiciro abatsinzwe ari abanyeshuri 18 284 bangana 32,5%.
Naho mu cyiciro cy’amasomo y’imyuga n’ubumenyi-Ngiro (Technical Secondary Education), hari hiyandikishije abanyeshuri 30 899, ariko hakora abanyeshuri 30 730.
Muri aba, abatsinze ni abanyeshuri 29 542 bangana na 96,1%. Ni ukuvuga ko abatsinzwe ari abanyeshuri 1 188, banagana na 3,9%.
Naho mu mashuri y’inderabarezi, abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini ya Leta, bari 4 271, hakora 4 268, ndetse abangana na 4 188 (98,1%) baratsinda. Ni ukuvuga ko abatsinzwe ari 80 bangana na 1,9%.
MINEDUC kandi yagaraje ibyiciro birindwi by’amanota y’abanyeshuri, aho abagize amanota ari hagati ya 80 n’ 100 bari mu cyiciro A (Excellent), abafite ari hagati ya 75 na 79 bakaba bari mu cyiciro B (Very Good).
Hari kandi icyiciro C (Good) cy’abagize amanota ari hagati ya 70 na 74, hakaba icyiciro D (Satisfactory) cy’abafite amanota ari hagati ya 65 na 69.
Hari kandi icyiciro E (Adequate) kirimo abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya 60 na 64, icyiciro S (Minimum Pass) kirimo abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya 50 na 59, mu gihe icyiciro F (Fail) cy’abatsinzwe, kirimo abanyeshuri bafite amanota ari hagati ya 0 na 49.
RADIOTV10