Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un yatanze itegeko ko hakorwa indenge za gisirikare zitagira abapilote zigezweho mu kurasa, bivugwa ko bishingiye ku mubano uri hagati y’iki Gihugu n’u Burusiya, ndetse hamaze iminsi hari kuba imyitozo igisirikare cy’u Burusiya giha abasirikare ba Korea ya Ruguru.
Ni itegeko ryatanzwe na Kim Jong Un kuri uyu wa Kane nk’uko byemejwe n’Igitangazamakuru cya Leta muri Korea ya Ruguru.
Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe umwe mu bayobozi ba Ukraine abwiye Ikinyamakuru Business Insider ko abasirikare ba Korea ya Ruguru bamaze igihe bari guhabwa imyitozo n’igisirikare cy’u Burusiya mu gukoresha izi ndege za Drone mu kurasa.
Nkuko byatangajwe na KCNA, Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un aherutse kugaragara akurikiranye imyitozo y’uburyo igisirikare cye gikoresha izi drone, ari na byo byakurikiwe no gutanga iri tegeko ko hakorwa izi ndege nyinsyi kandi zifite ikoranabuhanga rigezweho.
Perezida Kim Jong Un yavuze ko “hakenewe kubakwa mu buryo bwihuse sisiteme igezweho ndetse n’indege za drone nyinshi.”
Iki gitangazamakuru kandi cyagaragaje amafoto anyuranye ka Kim Jong Un ari kureba iyi myitozo ya Drone ziri gushwanyaguza ahantu hanyuranye.
Bivugwa ko Kim Jong Un yabonye izi drone zakoreshwaga ziciriritse, biryo ko hakenewe kongerera ubushobozi izigezweho zikazamurirwa urwego.
Indege zitagira abapilote, ni zimwe mu ntwaro ziri kwifashishwa mu ntambara imaze igihe ihanganishije u Burusiya na Ukraine.
RADIOTV10