Ikigo Gishinzwe Kugenzura no Gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC) cyasabye Leta Zunze Ubumwe za America, kongera gusuzuma no gukuraho ingamba zo kubuza ingendo zerecyeza mu Rwanda kubera indwara ya Marburg yari yahagaragaye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Africa CDC, risaba Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za America rishinzwe ubuzima, ndetse n’Ikigo gishinzwe iby’ibyorezo muri iki Gihugu, kongera gusuzuma izi ngamba zari zafashwe tariki 07 Ukwakira 2024, zasabaga abaturage bacyo kuterecyeza mu Rwanda.
Nk’uko bitangazwa muri iri tangazo rya Africa CDC, Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo, Jean Kaseya yandikiye ibaruwa ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, abumenyesha intambwe ikomeye yatewe n’u Rwanda mu guhangana no kurandura iki cyorezo cya Marburg.
Iri tangazo rigira riti “Mu bugenzuzi buheruka bwakozwe na Africa CDC na WHO, habayeho gushimira intambwe y’u Rwanda. Bemeje ko ibyago byo kuba hari abandi bantu bashya bakwandura Virus ya Marbug biri hasi cyane, kandi nta bandi bantu bigeze bayandura hanze y’u Rwanda cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.”
Africa CDC yaboneye gutangaza ko icyemezo cyafashwe na Leta Zunze Ubumwe za America, cyagize ingaruka mbi ku bukerarugendo n’ubucuruzi by’u Rwanda, kandi byombi biri mu nzego z’ibanze zifatiye runini ubukungu bwarwo.
Iri tangazo rikagira riti “Africa CDC irasaba HHS na CDC gusuzuma uko ibintu bufashe, bagakorana n’ibigo mpuzamahanga by’ubuzima, ubundi rugatangaza andi makuru ku muburo wari watanzwe w’ingendo hagendewe ku makuru y’uko iby’iyi ndwara byifashe.”
Iki kigo kivuga ko uku gukuraho iki cyemezo cyo kubuza ingenzo zerecyeza mu Rwanda, bizanatera imbaraga urwego rw’ubuzima rw’u Rwanda rwakoze akazi katoroshye ko guhangana n’iriya ndwara, kandi bikanagira uruhare mu kongera kuzamura ubukungu bwarwo.
Hashize iminsi ikabakaba 20 nta murwayi mushya wa Marburg uboneka mu Rwanda, aho Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko iyi ndwara itakiri ku butaka bw’iki Gihugu.
RADIOTV10