Monday, June 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Hatangiye guterana amagambo hagati ya Guverinoma n’abadakozwa umugambi wa Tshisekedi utavugwaho rumwe

radiotv10by radiotv10
19/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Congo: Hatangiye guterana amagambo hagati ya Guverinoma n’abadakozwa umugambi wa Tshisekedi utavugwaho rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye abanyapolitiki bakomeje kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga watangajwe na Perezida Félix Tshisekedi, kudakomeza kugaragaza urwango bafitiye Umukuru w’Igihugu.

Ni nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi atangaje ko umwaka utaha hazakorwa igikorwa cyo guhindura Itegeko Nshinga ngo kuko ritajyanye n’imibereho y’Abanyekongo muri iki gihe.

Ni umugambi wamaganiwe kure n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Congo, barimo n’abo bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya na we winjiye mu rugamba rwo guhangana n’aba banyapolitiki, avuga ko abanyapolitiki bamagana uyu mugambi babiterwa n’urwango bafitiye Perezida Tshisekedi.

Yagize ati “Uyu munsi rwose ndumva mbabaye kandi zinzi niba twifuza gukora Politiki igamije gucengana cyangwa y’urwangano abantu bakomeje kugaragariza Umukuru w’Igihugu, ariko ndatekereza ko izi mpaka zitazamuwe no guhindura cyangwa kudahindura Itegeko Nshinga.”

Patrick Muyaya yavuze ko ibyo Perezida Tshisekedi yatangarije i Kisangani ku kuvugurura Itegeko Nshinga, bitumvikanye neza.

Ku bijyanye na Komisiyo yatangajwe na Perezida Tshisekedi igomba kuzajyaho umwaka utaha ngo ikusanye ibitekerezo ku bizaba bikubiye mu Itegeko Nshinga rivuguruye, Patrick Muyaya yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi, na bo bahawe karibu muri urwo rugendo rwo kugaragaza ibitekerezo.

Ati “Kuri iyi Komisiyo, byazaba byiza Sesanga [umunyamategeko udakozwe ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga] na we ayigiyemo, nk’uko yakomeje kuba umwe mu baharanira uburenganzira, wenda yazatanga ibindi bitekerezo. Njye ndabona izi mpaka ziterwa n’ubwoba abantu bafite ku bushake bwa Perezida wa Repubulika.”

Patrick Muyaya yatanze urugero rw’ibigomba kuvugurwa mu Itegeko Nshinga, nk’ubwenegihugu bubiri, buza mu bibazo by’ibanze bigomba kuzasuzumwa, aho yavuze ko hari Abanyekongo benshi bakorera imiryango mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye, bakomeje gusaba ubwenegihugu bubiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Menya ukuri ku makuru yavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi

Next Post

America yasabwe gukuraho ingamba yari yafashe kubera Marburg zabangamiye u Rwanda

Related Posts

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

by radiotv10
09/06/2025
0

Mu muhango wo kuzirikana imyaka itanu ishinze Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi yitabye Imana, Umukuru w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye,...

Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

by radiotv10
09/06/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko yumvise ko Col. James Kasule yafunzwe n’inzego z’ubutasi, asaba ko...

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

by radiotv10
05/06/2025
0

Edgar Lungu wabaye Perezia wa Zambia, yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko, azize uburwayi aho yivurizaga muri Afurika y’Epfo. Amakuru...

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu baturage bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babanje kugira urujijo ku itegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump...

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

by radiotv10
05/06/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage b’Ibihugu 12 kwinjira muri iki...

IZIHERUKA

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana
AMAHANGA

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

by radiotv10
09/06/2025
0

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

09/06/2025
Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

09/06/2025
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

09/06/2025
Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

09/06/2025
Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

09/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America yasabwe gukuraho ingamba  yari yafashe kubera Marburg zabangamiye u Rwanda

America yasabwe gukuraho ingamba yari yafashe kubera Marburg zabangamiye u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.