Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye abanyapolitiki bakomeje kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga watangajwe na Perezida Félix Tshisekedi, kudakomeza kugaragaza urwango bafitiye Umukuru w’Igihugu.
Ni nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi atangaje ko umwaka utaha hazakorwa igikorwa cyo guhindura Itegeko Nshinga ngo kuko ritajyanye n’imibereho y’Abanyekongo muri iki gihe.
Ni umugambi wamaganiwe kure n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Congo, barimo n’abo bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.
Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya na we winjiye mu rugamba rwo guhangana n’aba banyapolitiki, avuga ko abanyapolitiki bamagana uyu mugambi babiterwa n’urwango bafitiye Perezida Tshisekedi.
Yagize ati “Uyu munsi rwose ndumva mbabaye kandi zinzi niba twifuza gukora Politiki igamije gucengana cyangwa y’urwangano abantu bakomeje kugaragariza Umukuru w’Igihugu, ariko ndatekereza ko izi mpaka zitazamuwe no guhindura cyangwa kudahindura Itegeko Nshinga.”
Patrick Muyaya yavuze ko ibyo Perezida Tshisekedi yatangarije i Kisangani ku kuvugurura Itegeko Nshinga, bitumvikanye neza.
Ku bijyanye na Komisiyo yatangajwe na Perezida Tshisekedi igomba kuzajyaho umwaka utaha ngo ikusanye ibitekerezo ku bizaba bikubiye mu Itegeko Nshinga rivuguruye, Patrick Muyaya yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi, na bo bahawe karibu muri urwo rugendo rwo kugaragaza ibitekerezo.
Ati “Kuri iyi Komisiyo, byazaba byiza Sesanga [umunyamategeko udakozwe ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga] na we ayigiyemo, nk’uko yakomeje kuba umwe mu baharanira uburenganzira, wenda yazatanga ibindi bitekerezo. Njye ndabona izi mpaka ziterwa n’ubwoba abantu bafite ku bushake bwa Perezida wa Repubulika.”
Patrick Muyaya yatanze urugero rw’ibigomba kuvugurwa mu Itegeko Nshinga, nk’ubwenegihugu bubiri, buza mu bibazo by’ibanze bigomba kuzasuzumwa, aho yavuze ko hari Abanyekongo benshi bakorera imiryango mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye, bakomeje gusaba ubwenegihugu bubiri.
RADIOTV10