Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye icyatumye Ambasade ya America muri Ukraine ifungwa by’igitaraganya

radiotv10by radiotv10
20/11/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hamenyekanye icyatumye Ambasade ya America muri Ukraine ifungwa by’igitaraganya
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America iri i Kyiv muri Ukraine, yafunzwe by’agateganyo, nyuma yuko hari amakuru avuga ko ishobora kugabwaho igitero gikomeye cy’u Burusiya.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo, ko hashobora kuba iki gitero cyo mu kirere, ndetse abakozi ba Ambasade ya US, bakaba basabwe kuguma mu ngo zabo, nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Ambasade ribivuga.

Iyi Ambasade kandi yaburiye Abanyamerika kwitegura, bakajya ahantu hatekanye, bagahunga ahashobora kwibasirwa n’ibi bitero.

Ibi bivuzwe nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yemeye guha Ukraine ibisasu biturika bitegwa mu butaka, no kwemera ko misile zoherejwe na America zishobora kurasa ku butaka bw’u Burusiya, ibintu byafashwe nk’icyemezo cya nyuma cya Leta ya Amerika iyobowe na Biden ifashe mbere yo gusoza manda yayo,  mu rwego rwo kongerera ingufu Ingabo za Ukraine mu ntambara, ihanganyemo n’u Burusiya, no kugerageza guca intege abasirikare b’u Burusiya bakomeje kugenda bigarurira iburasirazuba bwa Ukraine.

Mbere yuko Donald Trump agaruka muri White House ku ya 20 Mutarama 2025, yavuze ko Ukraine itazakoresha bene ibyo bisasu mu bice bituwe cyane n’abaturage.

U Burusiya nibwo bwabanje gukoresha ibisasu byategerwaga mu butaka ku bwinshi kuva bwatangira kugaba igitero bikomeye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. icyakora leta z’unze ubumwe z’amerika n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, byamaganiye kure ibyo bisasu byakoreshwaga n’u Burusiya, bagaragaza impungenge zishingiye ku kuba bihungabanya umutekano w’abasivile.

Umuvugizi w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ibisasu byo mu butaka bizwi nka “non-persistent mines”, iki Gihugu cyahaye Ukraine bitandukanye n’iby’u Burusiya bwakoreshaga, kuko bihagarika gukora nyuma y’igihe runaka cyagenwe, kuva mu masaha ane kugeza mu byumweru bibiri, mu rwego rwo kwirinda ko byatwara ubuzima bw’abasivile.

Usibye ibi bisasu byo mu butaka kandi, nyuma yuko Biden ahaye uburengazira Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje ibisasu yahawe na Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida w’u Burisiya Vladimir Putin yahise yemeza impinduka mu itegeko rigenga ikoreshwa ry’ibisasu kirimbuzi, ashyiraho andi mabwiriza y’uburyo Igihugu cye cyakwitwara mu gihe cyagabwaho ibitero n’ibindi Bihugu, hakoreshejwe ibisasu bya kirimbuzi.

Muri ayo mabwiriza, harimo n’ingingo ivuga ko mu gihe u Burusiya bugabweho igitero cyaturutse ku Gihugu kitagira ibisasu kirimbuzi, ariko kikaba gifashijwe n’Igihugu kibifite, kizafatwa nk’ikigabye igitero ku Burusiya, kandi nabwo buzirwanaho.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − seventeen =

Previous Post

Rurangiranwa Steve Harvey nyuma yo guhura na Perezida Kagame yavuze isomo yamwigiyeho

Next Post

Ibyavuye mu ibazwa ry’ukekwaho kwica nyakwigendera Pauline wari wararokotse Jenoside

Related Posts

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
20/01/2026
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye abaturage ko intsinzi ikomeye yabonye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka igaragaza ubuhangange bw’ishyaka rye,...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces
AMAHANGA

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

Ibyavuye mu ibazwa ry’ukekwaho kwica nyakwigendera Pauline wari wararokotse Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.