Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America iri i Kyiv muri Ukraine, yafunzwe by’agateganyo, nyuma yuko hari amakuru avuga ko ishobora kugabwaho igitero gikomeye cy’u Burusiya.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo, ko hashobora kuba iki gitero cyo mu kirere, ndetse abakozi ba Ambasade ya US, bakaba basabwe kuguma mu ngo zabo, nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Ambasade ribivuga.
Iyi Ambasade kandi yaburiye Abanyamerika kwitegura, bakajya ahantu hatekanye, bagahunga ahashobora kwibasirwa n’ibi bitero.
Ibi bivuzwe nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yemeye guha Ukraine ibisasu biturika bitegwa mu butaka, no kwemera ko misile zoherejwe na America zishobora kurasa ku butaka bw’u Burusiya, ibintu byafashwe nk’icyemezo cya nyuma cya Leta ya Amerika iyobowe na Biden ifashe mbere yo gusoza manda yayo, mu rwego rwo kongerera ingufu Ingabo za Ukraine mu ntambara, ihanganyemo n’u Burusiya, no kugerageza guca intege abasirikare b’u Burusiya bakomeje kugenda bigarurira iburasirazuba bwa Ukraine.
Mbere yuko Donald Trump agaruka muri White House ku ya 20 Mutarama 2025, yavuze ko Ukraine itazakoresha bene ibyo bisasu mu bice bituwe cyane n’abaturage.
U Burusiya nibwo bwabanje gukoresha ibisasu byategerwaga mu butaka ku bwinshi kuva bwatangira kugaba igitero bikomeye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. icyakora leta z’unze ubumwe z’amerika n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, byamaganiye kure ibyo bisasu byakoreshwaga n’u Burusiya, bagaragaza impungenge zishingiye ku kuba bihungabanya umutekano w’abasivile.
Umuvugizi w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ibisasu byo mu butaka bizwi nka “non-persistent mines”, iki Gihugu cyahaye Ukraine bitandukanye n’iby’u Burusiya bwakoreshaga, kuko bihagarika gukora nyuma y’igihe runaka cyagenwe, kuva mu masaha ane kugeza mu byumweru bibiri, mu rwego rwo kwirinda ko byatwara ubuzima bw’abasivile.
Usibye ibi bisasu byo mu butaka kandi, nyuma yuko Biden ahaye uburengazira Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje ibisasu yahawe na Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida w’u Burisiya Vladimir Putin yahise yemeza impinduka mu itegeko rigenga ikoreshwa ry’ibisasu kirimbuzi, ashyiraho andi mabwiriza y’uburyo Igihugu cye cyakwitwara mu gihe cyagabwaho ibitero n’ibindi Bihugu, hakoreshejwe ibisasu bya kirimbuzi.
Muri ayo mabwiriza, harimo n’ingingo ivuga ko mu gihe u Burusiya bugabweho igitero cyaturutse ku Gihugu kitagira ibisasu kirimbuzi, ariko kikaba gifashijwe n’Igihugu kibifite, kizafatwa nk’ikigabye igitero ku Burusiya, kandi nabwo buzirwanaho.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10