Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongerewe igihe cy’umwaka kugira ngo zibashe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki Gihugu ahamaze igihe ari isibaniro.
Iki cyemezo cyatangajwe n’Inteko Idasanzwe ya SADC yasoje ibikorwa byayo kuri uyu wa Gatatu aho yaberaga i Harere muri Zimbabwe.
Iyi nteko kandi yanasabye impande zihanganye mu mirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubaha icyemezo cy’agahenge cyemerejwe mu biganiro by’i Luanda muri Angola.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa SADC, Elias Magosi yagize ati “Ihuriro ryongereye igihe ubutumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, undi mwaka umwe mu karere mu rwego rwo gukomeza gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano kiri mu burasirazuba bwa DRC.”
Elias Magosi wakomeje ashimira ubushake bw’abategetsi bo mu karere bakomeje kugerageza gushaka umuti w’ibi bibazo, yavuze ko uruhande ruzarenga ku gahenge kemejwe, ruzafatwa nk’ikibazo ku mahoro n’umutekano mu karere.
Yakomeje agira ati “Ibikorwa byo kurenga ku gahenge kemejwe kagomba kubahirizwa n’impande zihanganye, birabangamye cyane kandi bigomba kurwanywa hakoreshejwe imbaraga zishoboka. Twizeye ko agahenge kagomba kuba umwanya wo gutera intambwe, mu gushaka umuti w’ibibazo n’ibiganiro hagati y’impande zihanganye.”
Ingabo za SADC zongerewe igihe cy’umwaka mu butumwa zirimo mu burasirazuba bwa DRC, zakunze kunengwa kuba zifatanya n’imitwe irimo uwa FDRL urwanya u Rwanda ndetse n’indi mitwe yiyambajwe n’ubutegetsi bwa Congo, ikomeje guhonyora uburenganzira bw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Izi ngabo za SADC zongerewe igihe kandi mu gihe hakomeje ibiganiro bihuza u Rwanda na DRC by’i Luanda bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, aho mu cyumweru gitaha hazongera kuba ibyo ku rwego rw’Abaminisitiri.
RADIOTV10