Ubushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda by’uyu mwaka, bwagaragaje ko inkingi y’Umutekano yongeye kuza ku mwanya wa mbere n’amantoa 93,82%, izamukaho amanota 0,19%, mu gihe inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yasubiye inyuma ku mwanya no mu manota.
Ubu bushakashatsi buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) busanzwe bumurikwa buri mwaka n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB).
Ni ubushakashatsi bukorwa ku nkingi umunani, ari zo iyubahirizwa ry’amategeko, Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, umutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, ireme ry’imitangire ya serivisi, n’inkingi y’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byamuritswe kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, bigaragaza ko inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku mwanya wa mbere n’amanota 93,82% aho ubushize na bwo yari yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 93,63% (hiyongereyeho 0,19%).
Icyo gihe bwo amanota y’iyi nkingi yari yagabanutse, kuko yari yavuye kuri 95,53 yariho mu bushakashatsi bwari bwamuritswe 2022.
Mu mibare y’uyu mwaka, inkingi yo kubahiriza amategeko yongeye kuza ku mwanya wa kabiri n’amanota 88,51%, aho yagabanutseho amanota 0,32%; kuko umwaka ushize yari yagize 88,89%.
Inkingi y’Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, yaje ku mwanya wa gatatu ivuye ku mwanya wa kane yariho umwaka ushize, aho uyu mwaka ifite amanota 88,00%, mu gihe ubushize yari ifite amanota 88,01%.
Inkingi yo Kurwanya Ruswa no Gukorera mu Mucyo, yari yabaye iya gatatu umwaka ushize, ubu yaje ku mwanya wa kane n’amanota 86,65%, aho yagabanutseho amanota 2,32 kuko umwaka ushize yari ifite 88,97%.
Inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, yaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 85,84%, aho n’ubundi mu bipimo by’umwaka ushize yari iri kuri uyu mwanya ariko amanota yayo akaba yiyongereyeho 1,8% kuko ubushize yari ifite 84,04%.
Inkingi y’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi yaje ku mwanya wa gatandatu n’ubundi yariho ubushize, aho ubu ifite amanota 80,94% mu gihe umwaka ushize yari ifite 79,98%.
Inkingi y’ireme ry’imitangire ya serivisi, yaje ku mwanya wa karindwi yariho ubushize n’amanota 75,79% ikaba yaragabanutseho amanota 2,49% kuko ubushize yari ifite amanota 78,28%.
Inkingi yo kuzamura imibereho myiza n’iterambere by’abaturage, yaje ku mwanya wa munani, n’amanota 75,21% mu gihe umwaka ushize yari ifite 75,51%.
RADIOTV10