Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibipimo by’imiyoborere: Umutekano wongeye kuza ku isonga amanota ntiyanyeganyega, kurwanya ruswa biramanuka

radiotv10by radiotv10
21/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibipimo by’imiyoborere: Umutekano wongeye kuza ku isonga amanota ntiyanyeganyega, kurwanya ruswa biramanuka
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda by’uyu mwaka, bwagaragaje ko inkingi y’Umutekano yongeye kuza ku mwanya wa mbere n’amantoa 93,82%, izamukaho amanota 0,19%, mu gihe inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yasubiye inyuma ku mwanya no mu manota.

Ubu bushakashatsi buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) busanzwe bumurikwa buri mwaka n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB).

Ni ubushakashatsi bukorwa ku nkingi umunani, ari zo iyubahirizwa ry’amategeko, Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, umutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, ireme ry’imitangire ya serivisi, n’inkingi y’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byamuritswe kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, bigaragaza ko inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku mwanya wa mbere n’amanota 93,82% aho ubushize na bwo yari yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 93,63% (hiyongereyeho 0,19%).

Icyo gihe bwo amanota y’iyi nkingi yari yagabanutse, kuko yari yavuye kuri 95,53 yariho mu bushakashatsi bwari bwamuritswe 2022.

Mu mibare y’uyu mwaka, inkingi yo kubahiriza amategeko yongeye kuza ku mwanya wa kabiri n’amanota 88,51%, aho yagabanutseho amanota 0,32%; kuko umwaka ushize yari yagize 88,89%.

Inkingi y’Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, yaje ku mwanya wa gatatu ivuye ku mwanya wa kane yariho umwaka ushize, aho uyu mwaka ifite amanota 88,00%, mu gihe ubushize yari ifite amanota 88,01%.

Inkingi yo Kurwanya Ruswa no Gukorera mu Mucyo, yari yabaye iya gatatu umwaka ushize, ubu yaje ku mwanya wa kane n’amanota 86,65%, aho yagabanutseho amanota 2,32 kuko umwaka ushize yari ifite 88,97%.

Inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, yaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 85,84%, aho n’ubundi mu bipimo by’umwaka ushize yari iri kuri uyu mwanya ariko amanota yayo akaba yiyongereyeho 1,8% kuko ubushize yari ifite 84,04%.

Inkingi y’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi yaje ku mwanya wa gatandatu n’ubundi yariho ubushize, aho ubu ifite amanota 80,94% mu gihe umwaka ushize yari ifite 79,98%.

Inkingi y’ireme ry’imitangire ya serivisi, yaje ku mwanya wa karindwi yariho ubushize n’amanota 75,79% ikaba yaragabanutseho amanota 2,49% kuko ubushize yari ifite amanota 78,28%.

Inkingi yo kuzamura imibereho myiza n’iterambere by’abaturage, yaje ku mwanya wa munani, n’amanota 75,21% mu gihe umwaka ushize yari ifite 75,51%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + thirteen =

Previous Post

Umucyo ku byavugwaga ko hari ibibazo hagati y’Umuvugizi wa Rayon n’ubuyobozi bushya bwayo

Next Post

Inkuru y’akababaro ku ntiti mu by’ubukungu wari umwe mu nzobere mu Rwanda

Related Posts

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

by radiotv10
16/09/2025
0

For many years, cash was the main way people in Rwanda paid for goods and services. From small shops in...

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

IZIHERUKA

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi
AMAHANGA

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

16/09/2025
Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’akababaro ku ntiti mu by’ubukungu wari umwe mu nzobere mu Rwanda

Inkuru y’akababaro ku ntiti mu by’ubukungu wari umwe mu nzobere mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.