Umugabo wo mu Karere ka Muhanga ukurikiranyweho kwica umugore we agafatwa nyuma y’ibyumweru bitatu ubwo yari agiye ku wo bikekwa ko ari inshoreke ye, dosiye ye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, aho iperereza ryagaragaje ko yamuhoye kuba nyakwigendera yari yamwatse amafaranga yo kugura imyenda bakabishwanira.
Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, yafashwe tariki 12 Ugushyingo 2024, mu gihe icyaha yakoze cyabaye tariki 16 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye.
Akekwaho kwica umugore we w’imyaka 35 y’amavuko babanaga batarasezeranye, aho nyuma yo kumwivugana yahise ajyana abana babo kwa mwishywa we utuye mu Karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yishe nyakwigendera amunize ubwo “yamwakaga amafaranga yo kugura imyenda. Ibyo byatumye havuka intonganya bararwana, umugabo umufata mu ijosi aramuniga kugeza apfuye.”
Uyu mugabo wafashwe nyuma y’ibyumweru bitatu yihishahisha, yafatiwe ahitwa i Remera mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye muri aka Karere ka Muhanga.
Ifatwa rye, ryagizwemo uruhare n’abaturage batuye muri aka gace, ubwo bamubonaga yinjira mu rugo rw’umugore utuye muri aka gace, bikekwa ko yari inshoreke ye.
Ubwo yafatwaga mu gicukuru yari aje kuri moto yinjira mu rugo rw’uwo mugore, ndetse aza gusanganwa udukingirizo tubiri.
Abaturage bamubonye yinjira mu rugo rw’uyu mugore, bahise bamenyesha inzego z’umutekano zari zimaze igihe zimuhigisha uruhindu, zihita zimuta muri yombi.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.
RADIOTV10