Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu kwangiza urwibutso rw’Intwari y’iki Gihugu, Patrice-Emery Lumumba.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2024, ahafatwa nk’urwibutso rwa Patrice-Emery Lumumba ruherereye ahitwa Echangeur de Limete mu Murwa mukuru wa Kinshasa, higabijwe n’abantu batahise bamenyekana bararwangiza. Bimwe mu bice byarwo, byamenaguwe n’abo bantu.
Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri iki Gihugu cya DRC, Jacquemain Shabani yatangaje ko hamaze gufatwa abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa, ndetse hakaba hakomeje gushakishwa abandi babiri basigaye.
Yagize ati “Turifuza kumenyesha abantu bose ko Leta yatangiye iperereza, ndetse abantu batadantu bakaba bafunze, n’abandi babiri bakaba bakiri gushakishwa kandi na bo barafatwa vuba.”
Jacquemain Shabani yakomeje ahumuriza abantu ko umutekano uhagaze neza muri gace gaherereyemo uru rwibutso rw’Intwari y’iki Gihugu, ndetse ko nyuma yuko ibi bibaye, hahise hafatwa ingamba zo kuhakaza uburinzi.
Ati “Turamenyesha abantu bose yaba abo mu Gihugu no hanze yacyo ko hariya hakajijwe umutekano kandi ko harinzwe cyane.”
Minisiteri y’Umuco, Ubuhanzi n’Umurage, mu itangazo iherutse rigenewe abanyamakuru yashyize hanze, yamaganye yivuye inyuma ibi bikorwa byo gutesha agaciro Intwari Patrice Emery Lumumba, ndetse yari yatangaje ko hahise hatangira gukorwa iperereza.
Patrice-Emery Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Congo Kinshasa, yishwe mu 1961 n’itsinda ry’abasirikare bari bashyigikiwe n’u Bubiligi bwakolonije iki Gihugu. Afatwa nk’intwari y’ubwigenge bw’iki Gihugu kubera kugaragaza ububi bw’abakoloni n’ibyo bakoraga.
RADIOTV10