Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hatangajwe ikimaze gukorwa nyuma yuko hari abakoze igikorwa cyo kubahuka Lumumba

radiotv10by radiotv10
22/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Hatangajwe ikimaze gukorwa nyuma yuko hari abakoze igikorwa cyo kubahuka Lumumba
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu kwangiza urwibutso rw’Intwari y’iki Gihugu, Patrice-Emery Lumumba.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2024, ahafatwa nk’urwibutso rwa Patrice-Emery Lumumba ruherereye ahitwa Echangeur de Limete mu Murwa mukuru wa Kinshasa, higabijwe n’abantu batahise bamenyekana bararwangiza. Bimwe mu bice byarwo, byamenaguwe n’abo bantu.

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri iki Gihugu cya DRC, Jacquemain Shabani yatangaje ko hamaze gufatwa abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa, ndetse hakaba hakomeje gushakishwa abandi babiri basigaye.

Yagize ati “Turifuza kumenyesha abantu bose ko Leta yatangiye iperereza, ndetse abantu batadantu bakaba bafunze, n’abandi babiri bakaba bakiri gushakishwa kandi na bo barafatwa vuba.”
Jacquemain Shabani yakomeje ahumuriza abantu ko umutekano uhagaze neza muri gace gaherereyemo uru rwibutso rw’Intwari y’iki Gihugu, ndetse ko nyuma yuko ibi bibaye, hahise hafatwa ingamba zo kuhakaza uburinzi.

Ati “Turamenyesha abantu bose yaba abo mu Gihugu no hanze yacyo ko hariya hakajijwe umutekano kandi ko harinzwe cyane.”

Minisiteri y’Umuco, Ubuhanzi n’Umurage, mu itangazo iherutse rigenewe abanyamakuru yashyize hanze, yamaganye yivuye inyuma ibi bikorwa byo gutesha agaciro Intwari Patrice Emery Lumumba, ndetse yari yatangaje ko hahise hatangira gukorwa iperereza.

Patrice-Emery Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Congo Kinshasa, yishwe mu 1961 n’itsinda ry’abasirikare bari bashyigikiwe n’u Bubiligi bwakolonije iki Gihugu. Afatwa nk’intwari y’ubwigenge bw’iki Gihugu kubera kugaragaza ububi bw’abakoloni n’ibyo bakoraga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 10 =

Previous Post

AMAFOTO: Ihere ijisho abakinnyi b’ibigango b’Ikipe y’Igihugu biteguye guhesha ishema u Rwanda

Next Post

Abanyeshuri barebeye mu ishuri amashusho ya Balthazar wabaye ikimenyabose ibyababayeho ntibabitekerezaga

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyeshuri barebeye mu ishuri amashusho ya Balthazar wabaye ikimenyabose ibyababayeho ntibabitekerezaga

Abanyeshuri barebeye mu ishuri amashusho ya Balthazar wabaye ikimenyabose ibyababayeho ntibabitekerezaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.