Hon. Lambert Dushimimana wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yashimiye Perezida Paul Kagame ku mahirwe yari yamuhaye, anaboneraho gusaba imbabazi z’ibyo yitwayemo nabi binyuranyije n’indangagaciro za RPF-Inkotanyi.
Ni nyuma yuko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame amusimbuje kuri uyu mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, agashyiraho Jean Bosco Ntibitura.
Ni impinduka zakozwe ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, ubwo hasohoka Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Bwana Jean Bosco Ntibitura, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.”
Nyuma y’amasaha macye, hakozwe izi mpinduka, Hon. Lambert Dushimimana wari Guverineri w’Intara y’Iburenegrazuba, yahise agira icyo avuga, ashimira Perezida Paul Kagame.
Yagize ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku mahirwe mwampaye yo gutanga umusanzu mu miyoborere y’Igihugu.”
Yakomeje agira ati “Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima, z’aho nitwaye binyuranyije n’indangagaciro z’Umuryango RPF-Inkotanyi. Ndabizeza kutazahwema gukomeza gukorera u Rwanda.”
Hon. Lambert Dushimimana yakuwe kuri uyu mwanya wa Guverineri w’Iburengerazuba, nyuma yuko muri iyi Ntara hakomeje kuvugwa ibibazo byanatumye bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze begura.
Tariki 15 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2024, Mukase Valentine wari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, yareguye, agendera rimwe na Niragire Theophile wari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.
Mu mpera z’icyumweru twaraye dushoze, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, Dr Kibiriga Anicet, Uwari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, na Jeanne Niyonsaba wari Umujyanama Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), na bo bareguye.
RADIOTV10