Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatahuwe ahari ububiko bwa magendu yavanywe muri Congo yinjizwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

radiotv10by radiotv10
25/11/2024
in MU RWANDA
0
Hatahuwe ahari ububiko bwa magendu yavanywe muri Congo yinjizwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yafashe amabalo 62 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko [magendu], ikuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yasanzwe mu bubiko bwari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Ni igikorwa cyakozwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), aho aya mabalo yasanzwe mu Mudugudu w’Itangazamakuru, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Gisenyi, mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 23 Ugushyingo 2024.

Muri iki gikorwa kandi, hafashwe abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwinjiza mu Gihugu iyi magendu, bagamije kuyicuruza

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bantu babiri bafatiwe aho bayibikaga mbere yuko bayishyira abakiriya.

Yagize ati “Polisi yari ifite amakuru ko hari itsinda ry’abantu rikora ubucuruzi bwa magendu y’imyenda, ryari ryamaze kwinjiza mu Gihugu, amabalo menshi y’imyenda ya caguwa ryinjiriye ahitwa Kukarundo.”

Yakomeje agira ati “Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bagiye ku nzu bifashishaga nk’ububiko bwayo (stock), bayisatse basangamo amabalo 62, babiri muri bo bahasanze bahita batabwa muri yombi.”

SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko hagishakishwa abandi bantu barindwi bakekwaho gufatanya n’aba bafashwe.

Yaburiye abakora akazi ko gutwara ibinyabiziga bafasha abishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bitemewe birimo ibiyobyabwenge.

Mu ntangiriro z’icyumweru twaraye dusoje kandi, andi mabalo 16 y’imyenda ya magendu, yari yafatiwe mu Karere ka Rubavu nanone, hafatwa abantu babiri bari bayitwaye mu modoka.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − three =

Previous Post

Rusizi: Hatangajwe igikekwa nyuma yo gusanga mu mashyuza umurambo w’umusore ukiri muto

Next Post

Uwakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagize icyo avuga

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagize icyo avuga

Uwakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagize icyo avuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.