Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko atemeranywa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC ku cyemezo cyo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi abarimo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu; akavuga ko ahubwo bakwiye guhanishwa igihano cy’urupfu.
Iran Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ibi ubwo yasabwaga kugira icyo avuga ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) cyo gusohora impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, uwigeze kuba Minisitiri w’Ingabo muri iki Gihugu, hamwe n’umuyobozi wa Hamas, Ibrahim Al-Masri.
Yagize ati “Ibyo gusohora impapuro zo kubata muri yombi ntibihagije… Igihano cy’urupfu kigomba gutangwa kuri aba bayobozi b’abanyabyaha.”
Mu cyumweru gishize, Abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bavuze bafashe icyemezo cyo gusohora impapuro zo guta muri yombi aba bayobozi, nyuma yo gusanga ko hari impamvu zumvikana zigaraza ko Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant bashobora kuba bafite uruhare mu byaha birimo ubwicanyi, itotezwa, no gukoresha inzara nk’intwaro y’intambara ku baturage b’abasivili ba Gaza.
Iki ni cyemezo cyarakaje Israel, ndetse ko kidashobora guhabwa agaciro, icyakora ku rundi ruhande, abaturage ba Gaza bagaragaje ko cyabahaye icyizere ko kizafasha guhagarika ubwicanyi no kugeza imbere y’ubutabera abakoze ibyaha by’intambara.
Ku ruhande rw’umutwe wa Hamas ufite ibirindiro muri Gaza, impapuro zo gufata Ibrahim Al-Masri, umuyobozi wawo, zigaragaza ibyaha akurikiranyweho, birimo ubwicanyi, gusambanya no gufata abantu bugwate byakorewe abasivile mu bitero byakozwe ku ya 07 Ukwakira 2023 muri Israel, ari na byo byateje intambara muri Gaza.
Ntibitazwi niba uyu mugabo akiri muzima cyangwa yarapfuye, kuko nubwo Israel ivuga ko yishe Ibrahim Al-Masri, uzwi nka Mohammed Deif mu igitero cy’indege yagabye mu Kwakira 2024, kugeza ubu Hamas ntirabyemeza cyangwa ngo ibihakane.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10