Arikiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karidinali Fridollin Ambongo Besungu uri mu Rwanda, yavuze ko nubwo umubano utifashe neza hagati y’Igihugu cye, u Rwanda n’u Burundi, ariko abaturage b’ibi Bihugu uko ari bitatu ntakibazo bafitanye.
Kardinali Fridollin Ambongo Besungu uri mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024 aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abepiskopi muri Afurika na Madagascar (SECAM), aho ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege i Kanombe yakiriwe n’abarimo Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda.
Yanitabiriye igitambo cy’Ukarisitiya cyo kwakira abitabiriye iyi nama, cyayobowe na Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Pawulo.
Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bishamikiye kuri Kiliziya Gatulika mu Rwanda, Pacis TV na Kinyamateka, Karidinali Fridollin Ambongo Besungu yagarutse ku bibazo biri mu karere k’ibiyaga bigari byatumye haza igitotsi mu mubano wa bimwe mu Bihugu.
Uyu mushumba ukunze kugaragaza ibitagenda mu Gihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’amakosa akorwa n’ubutegetsi bwacyo, yavuze ko Kiliziya Gatulika izakomeza gusaba abanyapolitiki kwimakaza inzira y’amahoro n’imibanire myiza y’Ibihugu.
Yagize ati “Twebwe nk’Abashumba, ubutumwa twifuza gutanga ni uko abaturage b’ibi bihugu uko ari bitatu, bakeneye amahoro. Tukaba dusaba abayobozi kubaka amahoro arambye kugira ngo abaturage bagire amahoro kandi bikorere imirimo yabo ntakibahutaza.”
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze igihe bifitanye ibibazo byatumye umubano wabyo uzamo igitotsi, kimwe n’uw’u Rwanda n’u Burundi.
Karidinali Ambongo yavuze ko nubwo haba hariho ibyo bibazo byose, ariko abatuye ibi Bihugu, bo bakomeza kuba abavandimwe.
Ati “Icyo tubona nka Kiliziya, ni uko Abaturage b’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Congo ntakibazo bafitanye.”
Avuga ko Kiliziya Gatulika idafite ububasha bwo gukemura ibibazo bya Politiki, ariko ko icyo ikora ari ugutanga inama z’ibyakorwa kugira ngo amahoro aboneke, ndetse no gutanga urugero rwiza.
Ati “Kiliziya nta bubasha ifite bwo gukemura ibibazo bya politiki ibihugu bifitanye. Nyamara ifite ubutumwa bwo guhanura; Kiliziya igerageza kubwira Abategetsi b’ibihugu, ariko ikigaragara ni uko batatwumva […] Niba twebwe nka Kiliziya dushobora kubana, tugashyikirana; twibaza impamvu ku bayobozi ba Politiki bo bidakunda.”
Karidinali Ambongo yaje mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe gusa asabye urubyiruko rw’Abanyekongo kwamagana gahunda ya Perezida w’Igihugu cyarwo, Felix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga.
RADIOTV10