Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: Uko byagenze ngo u Rwanda rumenye ko muhindi warutorokeyemo yavuye iwabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye

radiotv10by radiotv10
27/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
UPDATE: Uko byagenze ngo u Rwanda rumenye ko muhindi warutorokeyemo yavuye iwabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije iy’u Buhindi, umuturage wabwo ukekwajo ibyaha by’iterabwoba wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda kugira ngo ajye kuburanishwa n’Ubutabera bw’Igihugu cye.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 aho inzego z’ubutabera z’u Rwanda, zirimo Polisi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, bashyikirije Guverinoma y’u Buhindi uyu muturage witwa Salman Khan.

Uyu mugabo ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano na ryo, yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda tariki 09 Nzeri uyu mwaka wa 2024.

Guta muri yombi uyu mugabo, byakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Buhindi, yabugejeje ku y’u Rwanda binyuze muri Polisi Mpuzamahanga INTERPOL.

Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, Siboyintore Jean Bosco wari uhagarariye Ubushinjacyaha muri iki gikorwa, yavuze ko Salman Khan yacikiye mu Rwanda akurikiranyweho ibyaha akekwaho gukorana n’abandi bagenzi be bafungiye mu Gihugu cy’iwabo mu Buhindi.

Yavuze ko tariki 02 Kanama 2024, Guverinoma y’u Buhindi yahaye u Rwanda ubusabe bwo gufata uyu muturage w’iki Gihugu wari waracikiye mu Rwanda.

Ati “Bugaragaza ko Salman Khan ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ko ashakishwa, hari n’abandi bafungiye mu Gihugu cyabo ariko uyu yari yagerageje gucika aza mu Gihugu cy’u Rwanda, hanyuma ubwo busabe bwa Leta y’u Buhindi bucishije muri Polisi Mpuzamahanga [INTEPOL] bushakisha Salman Khan, noneho Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, habamo ishami rya INTERPOL baza kumubona hano mu Rwanda, baramufata ari tariki 09 z’ukwa cyenda.”

Siboyintore Jean Bosco akomeza avuga ko nyuma yuko Salman Khan afatiwe mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yabimenyesheje iy’u Buhindi, aho tariki 29 Ukwakira 2024 u Buhindi bwohereje inyandiko imusaba ko yakoherezwa mu Gihugu cye kugira ngo aburanishirizweyo.

Ati “Leta y’u Rwanda Minisiteri y’Ubutabera isuzuma ubwo busabe, Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta tariki 12 z’uku kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, yemeza ubwo busa abikora mu cyo twita Extradition order, atanga uruhushya rw’uko Salman Khan yahabwa Igihugu cy’u Buhindi.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije inzego z’ubutabera z’u Buhindi dosiye z’uyu mugabo
Ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 4 =

Previous Post

Gisagara: Umubyeyi ubuzima buri gucika abureba aratabaza abagiraneza

Next Post

Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside yatewe n’abataramenyekana bamukubita banamubwira amagambo akanganye

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo bahereweho mu gukosoza imyirondoro yabo kugira ngo bizabafashe kuzahabwa...

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

IZIHERUKA

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu
IBYAMAMARE

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

04/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

04/11/2025
Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside yatewe n’abataramenyekana bamukubita banamubwira amagambo akanganye

Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside yatewe n’abataramenyekana bamukubita banamubwira amagambo akanganye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.