Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ubujura bumaze gufata indi ntera by’umwihariko ubukorwa n’abana bazwi nk’aba ‘Marine’ badatinya no guterura inkono iri ku ziko irimo ibiryo.
Ubu bujura bwiganje ahitwa i Rusera mu Murenge wa Kabarondo, aho abahatuye bavuga ko abana babukora bakamejeje, ku buryo baniba ibidakwiye kwibwa.
Umwe muri bo yagize ati “Umugore yari atetse njyewe ndi mu nzu, yari irimo inyama yinjiye mu nzu agiye gutora utuntu tw’uturungo asanga inkono barayijyanye.”
Aba baturage kandi bavuga ko aba bajura, batanatinya gutobora inzu ndetse n’abantu barimo baryamye ariko ntibibakange.
Undi muturage yagize ati “Bamena inzu bagatobora cyangwa isafuriya bayisanga ku mashyiga bakayiterura.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yabwiye RADITV10 ko aba bana baturuka mu miryango isanzwe irimo ibibazo, ku buryo gukemura ikibazo cyabo, bisaba ubufatanye bw’inzego, hagakomezwa ubukangurambaga na gahunda zigamije gushakira umuti ibibazo biri mu miryango.
Yavuze kandi ko iyi santere ya Rusera iri gutera imbere, ku buryo ari na byo bikurura aba bana baba bavuye mu miryango yabo kubera ibyo bibazo.
Ati “Abo bana nubwo bazerera hari igihe rimwe na rimwe abaturage babigiramo uruhare usanga babakoresha imirimo itandukanye babaha ibyo kurya, babahemba n’amafaranga, ibyo na byo biri mu bishobora kuba byatera ikibazo. Tuzakomeza kubegera tubakangurira kuba bagira uruhare kuba abana basubizwa mu miryango.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yanasabye abaturage kudakomeza ibikorwa nk’ibi byimakaza ubu bujura, ahubwo bagafatanya n’inzego gushaka umuti w’ibibazo biba biri mu miryango yabo.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10