Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

N’inkono iri ku ziko ntibayirebera izuba: Ubujura mu isura nshya i Kabarondo

radiotv10by radiotv10
28/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
N’inkono iri ku ziko ntibayirebera izuba: Ubujura mu isura nshya i Kabarondo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ubujura bumaze gufata indi ntera by’umwihariko ubukorwa n’abana bazwi nk’aba ‘Marine’ badatinya no guterura inkono iri ku ziko irimo ibiryo.

Ubu bujura bwiganje ahitwa i Rusera mu Murenge wa Kabarondo, aho abahatuye bavuga ko abana babukora bakamejeje, ku buryo baniba ibidakwiye kwibwa.

Umwe muri bo yagize ati “Umugore yari atetse njyewe ndi mu nzu, yari irimo inyama yinjiye mu nzu agiye gutora utuntu tw’uturungo asanga inkono barayijyanye.”

Aba baturage kandi bavuga ko aba bajura, batanatinya gutobora inzu ndetse n’abantu barimo baryamye ariko ntibibakange.

Undi muturage yagize ati “Bamena inzu bagatobora cyangwa isafuriya bayisanga ku mashyiga bakayiterura.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yabwiye RADITV10 ko aba bana baturuka mu miryango isanzwe irimo ibibazo, ku buryo gukemura ikibazo cyabo, bisaba ubufatanye bw’inzego, hagakomezwa ubukangurambaga na gahunda zigamije gushakira umuti ibibazo biri mu miryango.

Yavuze kandi ko iyi santere ya Rusera iri gutera imbere, ku buryo ari na byo bikurura aba bana baba bavuye mu miryango yabo kubera ibyo bibazo.

Ati “Abo bana nubwo bazerera hari igihe rimwe na rimwe abaturage babigiramo uruhare usanga babakoresha imirimo itandukanye babaha ibyo kurya, babahemba n’amafaranga, ibyo na byo biri mu bishobora kuba byatera ikibazo. Tuzakomeza kubegera tubakangurira kuba bagira uruhare kuba abana basubizwa mu miryango.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yanasabye abaturage kudakomeza ibikorwa nk’ibi byimakaza ubu bujura, ahubwo bagafatanya n’inzego gushaka umuti w’ibibazo biba biri mu miryango yabo.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − two =

Previous Post

Amakuru agezweho ku matora ashobora gusiga handitswe amateka muri Namibia

Next Post

Menya Abambasaderi bashya bakiriwe na Perezida Kagame n’Ibihugu byabohereje kubihagarariramo mu Rwanda (AMAFOTO)

Related Posts

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports
FOOTBALL

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya Abambasaderi bashya bakiriwe na Perezida Kagame n’Ibihugu byabohereje kubihagarariramo mu Rwanda (AMAFOTO)

Menya Abambasaderi bashya bakiriwe na Perezida Kagame n’Ibihugu byabohereje kubihagarariramo mu Rwanda (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.