Saturday, July 25, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Menya Abambasaderi bashya bakiriwe na Perezida Kagame n’Ibihugu byabohereje kubihagarariramo mu Rwanda (AMAFOTO)

Menya Abambasaderi bashya bakiriwe na Perezida Kagame n’Ibihugu byabohereje kubihagarariramo mu Rwanda (AMAFOTO)

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi zibermerera guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, barimo Brig. Gen. Mamary Camara wa Mali.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Viillage Urugwiro, i Kigali mu Rwanda.

Abo Perezida Paul Kagame yakiriye bakamushyikiriza impapuro zabo zo guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, ni Ambasaderi wa Switzerland, Mirko Giulietti; uwa Armenia, Sahak Sargsyan; uwa Australia, Jenny Isabella Da Rin.

Perezida Paul Kagame kandi yakiriye impapuro za Ambasaderi Nadeska Imara Cuthbert Carlson wa Nicaragua, Ambasaderi Savvas Vladimirou w’Igihugu cya Cyprus, Patricio Alberto Aguirre Vacchieri w’Igihugu cya Chile ndetse na Ambasaderi wa Luxembourg, Jeanne Crauser of Luxembourg.

Umukuru w’u Rwanda nanone yakiriye impapuro z’abandi bahawe inshingano zo guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, ari bo Dag Sjöögren wahawe guhagararira Sweden mu Rwanda, hakaba Ernest Yaw Amporful wa Ghana, Ambasaderi Brig. Gen. Mamary Camara wa Mali ndetse na Lincoln G. Downer w’Igihugu cya Jamaica.

Ambasaderi Mirko Giulietti wa Switzerland
Ambasaderi Sahak Sargsyan wa Armenia
Jenny Isabella Da Rin wa Australia
Amb. Nadeska Imara Cuthbert Carlson wa Nicaragua

Savvas Vladimirou wa Cyprus
Ambasaderi Patricio Alberto Aguirre Vacchieri wa Chile
Ambasaderi Jeanne Crauser wa Luxembourg

Amb. Dag Sjöögren
wa Sweden
Ambasaderi Ernest Yaw Amporful wa Ghana
Brig. Gen. Mamary Camara wa Mali
Ubwo yinjiraga

Na Lincoln G. Downer wa Jamaica

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp