Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya icyemezo cyafashwe n’u Rwanda nyuma y’amagambo ‘rutwitsi’ ya Minisitiri wo muri Congo

radiotv10by radiotv10
27/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya icyemezo cyafashwe n’u Rwanda nyuma y’amagambo ‘rutwitsi’ ya Minisitiri wo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwamagana amagambo gashozantambara yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ibi byatumye ubwirinzi bwakajijwe n’u Rwanda bugomba kugumaho.

Ni nyuma y’amagambo rutwitsi yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba yavuze ubwo yabwiraga imfungwa zo muri Gereza ya Manzenze iri Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Uyu munyapolitiki yumvikanye ahamagarira imfungwa guhaguruka zikagirira nabi abo yise abanzi b’Igihugu cyabo cya Congo, ari bo Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uyu uri mu bagize Guverinoma ya Congo Kinshasa, kandi yageze n’aho arengera, avuga ko uretse kugirira nabi abo banzi b’Igihugu, ngo bagomba no kubikorera Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.

Uyu mugabo wumvikanaga mu mvugo z’ubwishongozi bwinshi, yavuze ko ngo ubutegetsi bw’Igihugu cyabo butakwemera ko gifatwa n’Abanyarwanda, ndetse ko ngo “bazafata uwo ari we wese, ndetse na Perezida Kagame tuzamufata.”

Mu butumwa bw’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo wongeye kwamagana izi mvugo gashozantambara, yavuze ko aya magambo ya Constant Mutamba agaragaza intege nke n’iburabushishozi byakomeje kumunga ubutegetsi bwa Congo.

Yagize ati “Mbega ukuntu urwego rw’Ubutabera bwa DR Congo burwaye? Burarembye cyane kubona Minisitiri w’Ubutabera wa DRC, Constant Mutamba yambara agapfukamunwa yikinga umwuka mubi wo muri Gereza ya Manzenze muri Goma, agakora ibisa nko gutera ibuye ku mupaka w’u Rwanda.”

Yolande Makolo yakomeje agaruka ku mvugo z’urwango za Constant Mutamba yavuze mu rurimi rw’Ikiswahili, “ahamagarira imfungwa guhiga, kwamagana no kwica ‘Banyarwanda’ ndetse na Perezida w’u Rwanda, kugira ngo zirekurwe.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yarangije ubutumwa bwe agira ati “Ibi ni byo u Rwanda rwakomeje guhangana na byo umunsi ku wundi. Ni na yo mpamvu ingamba z’ubwirinzi bw’u Rwanda zagumyeho.”

Aya magambo ya Minisitiri w’Ubutabera wa DRC, yavuzwe habura umunsi umwe ngo habe inama ya gatandatu yo ku rwego rw’Abaminisitiri ihuje Guverinoma y’u Rwanda iya DRC ndetse na Angola nk’umuhuza.

Iyi nama yabaye ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, yari iyo gusubukura ibiganiro bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Congo, aho Ibihugu byombi byemeranyijweho ingingo zirimo gusenya umutwe wa FDLR ndetse no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi zakajijwe.

Iyi nama yabaye mu ntangiro z’iki cyumweru, yahumuje impande zombi zishyize umukono mu cyemezo cyo gusenya umutwe wa FDLR, nyuma yuko bisuzumwe n’impuguke mu by’iperereza n’umutekano.

U Rwanda rwakunze kuvuga ko rudashobora gukuraho ingamba rwakajije mu gihe hataratangizwa ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR usanzwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 12 =

Previous Post

Nyuma y’ibyagaragaye bikorerwa imodoka itwara indembe Guverinoma y’u Rwanda yahise itanga amabwiriza

Next Post

Gisagara: Umubyeyi ubuzima buri gucika abureba aratabaza abagiraneza

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Umubyeyi ubuzima buri gucika abureba aratabaza abagiraneza

Gisagara: Umubyeyi ubuzima buri gucika abureba aratabaza abagiraneza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.