Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwamagana amagambo gashozantambara yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ibi byatumye ubwirinzi bwakajijwe n’u Rwanda bugomba kugumaho.
Ni nyuma y’amagambo rutwitsi yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba yavuze ubwo yabwiraga imfungwa zo muri Gereza ya Manzenze iri Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Uyu munyapolitiki yumvikanye ahamagarira imfungwa guhaguruka zikagirira nabi abo yise abanzi b’Igihugu cyabo cya Congo, ari bo Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uyu uri mu bagize Guverinoma ya Congo Kinshasa, kandi yageze n’aho arengera, avuga ko uretse kugirira nabi abo banzi b’Igihugu, ngo bagomba no kubikorera Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.
Uyu mugabo wumvikanaga mu mvugo z’ubwishongozi bwinshi, yavuze ko ngo ubutegetsi bw’Igihugu cyabo butakwemera ko gifatwa n’Abanyarwanda, ndetse ko ngo “bazafata uwo ari we wese, ndetse na Perezida Kagame tuzamufata.”
Mu butumwa bw’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo wongeye kwamagana izi mvugo gashozantambara, yavuze ko aya magambo ya Constant Mutamba agaragaza intege nke n’iburabushishozi byakomeje kumunga ubutegetsi bwa Congo.
Yagize ati “Mbega ukuntu urwego rw’Ubutabera bwa DR Congo burwaye? Burarembye cyane kubona Minisitiri w’Ubutabera wa DRC, Constant Mutamba yambara agapfukamunwa yikinga umwuka mubi wo muri Gereza ya Manzenze muri Goma, agakora ibisa nko gutera ibuye ku mupaka w’u Rwanda.”
Yolande Makolo yakomeje agaruka ku mvugo z’urwango za Constant Mutamba yavuze mu rurimi rw’Ikiswahili, “ahamagarira imfungwa guhiga, kwamagana no kwica ‘Banyarwanda’ ndetse na Perezida w’u Rwanda, kugira ngo zirekurwe.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yarangije ubutumwa bwe agira ati “Ibi ni byo u Rwanda rwakomeje guhangana na byo umunsi ku wundi. Ni na yo mpamvu ingamba z’ubwirinzi bw’u Rwanda zagumyeho.”
Aya magambo ya Minisitiri w’Ubutabera wa DRC, yavuzwe habura umunsi umwe ngo habe inama ya gatandatu yo ku rwego rw’Abaminisitiri ihuje Guverinoma y’u Rwanda iya DRC ndetse na Angola nk’umuhuza.
Iyi nama yabaye ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, yari iyo gusubukura ibiganiro bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Congo, aho Ibihugu byombi byemeranyijweho ingingo zirimo gusenya umutwe wa FDLR ndetse no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi zakajijwe.
Iyi nama yabaye mu ntangiro z’iki cyumweru, yahumuje impande zombi zishyize umukono mu cyemezo cyo gusenya umutwe wa FDLR, nyuma yuko bisuzumwe n’impuguke mu by’iperereza n’umutekano.
U Rwanda rwakunze kuvuga ko rudashobora gukuraho ingamba rwakajije mu gihe hataratangizwa ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR usanzwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda.
RADIOTV10