Abarimu bigisha mu kigo cy’Ishuri Ribanza rya Giti mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, n’ababyeyi baharerera, bavuga ko umuhanda unyura hagati muri iki kigo ubangamira imyigire y’abana, kuko iyo hanyuze ibinyabiziga bibasakuriza, ndetse hanyura n’abo bazi bakabararangarira, nyamara ngo iki kibazo cyavuzwe kenshi ariko nticyashakirwa umuti.
Umwanya wa meteroeshanu uri hagati y’imbumba bibiri by’amashuri bigoye kwiyumvisha ko ari umuhanda kugeza ubwo umuntu abonye hatambutse ibinyabiziga cyangwa abaturage bigendera, ni rwo rwinjiriro rw’uyu muhanda muri iki kigo.
Nyirandayisenga Sifa, umwe mu barimu bigisha muri iri shuri byumwihariko wigishiriza mu cyumba cyegeranye n’uyu muganda, avuga ko bitamworohera gutanga amasomo igihe ibinyabiziga biba bicicikana, n’abaturage batambuka baganira ibyo mu buzima busanzwe.
Ati “Rimwe na rimwe hacamo n’ubukwe kandi akenshi ababutashye baba baririmba harimo n’imodoka nyinshi abana bagahita barangara, ugasanga biragoye mu gihe uyu muhanda ukirimo hano mu kigo kuko akenshi mwarimu yigisha ahanganye n’abana baba barangariye ibibera mu muhanda.”
Undi mwarimu witwa Nzabamwita Pierre yagize ati “Akenshi na kenshi tuba duhagaze kwigisha tukabanza tukareka imodoka cyangwa moto bigatambuka ubundi tugasubukura nyuma, hari nubwo abana bo mu wa mbere bahita basohoka bakirukanka bakajya kureba nk’abo bageni cyangwa imodoka.”
Umuturage witwa Kampire Diane ukoresha uyu muhanda mu buzima bwa buri munsi, avuga ko kunyura hagati mu kigo kw’abaturage barimo n’ababyeyi ba bamwe mu bana bahiga, bitera kurangara kw’abana nko mu gihe babonye umuntu bazi.
Ati “Iyo akuzi nyine uba usanga ari kuguhamagara ngo dore runaka aratambutse hakaba n’abaza birukanka bakagusuhuza kandi bitari ngombwa ahubwo bakabaye bakurikirana ibyo bajemo.”
Umuyobozi w’iki kigo cy’Ishuri, Nteziryayo Daniel avuga ko iki kibazo agitanga muri buri raporo akoze nk’ikibangamiye imyigire y’abana ndetse abayobozi ku nzego zitandukanye na bo bakahagera kenshi bakabyibonera, ariko kugeza ubu kikaba kidashakirwa umuti.
Akomeza avuga ko hari n’ubwo ibinyabiziga bisanga abana bari hanze ku buryo hari impungenge ko bishobora kubagonga bitewe n’uko binyura aho baba bari gukinira.
Ati “Ejo bundi hari umwana habuze gato ngo agongwe na moto, yarirukankaga habura gato ngo ayigwemo imukubita ku ruhande gato, bigaragara ko uyu muhanda ari imbogamizi. Bibaye byiza wakwimurirwa ahandi.”
Umuyobozi Wungirije w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique avuga ko ubuyobozi buzi iki kibazo kandi butatereye agati mu ryinyo ahubwo ko imwe mu mpamvu ituma gifata igihe ari ukuba ba nyiri ubutaka uyu muhanda uteganywa kwimurirwamo bagikeneye kwegerwa kugira ngo habeho ubwumvikane.
Ati “Ubu rero turi mu biganiro. Iyo bamwe bumvise ngo baraduha ingurane bahita bumva ko nyine ari umushinga waje kubaha ubukire bwihuse ariko si byo kuko na bo barerera muri ririya shuri bakwiye kubyumva ukundi.”
Amakuru avuga ko uyu muhanda ari wo wahabanje nyuma uza gukikizwa ibyumba by’amashuri, ndetse ko n’iki kigo atari icya Leta gusa ahubwo igihuriyeho na Diyoseze Gatulika ya Cyangugu.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10