Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibitamenyerewe: Umuhanda unyura mu kigo cy’ishuri rwagati i Rusizi n’ibiwuvugwaho

radiotv10by radiotv10
29/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibitamenyerewe: Umuhanda unyura mu kigo cy’ishuri rwagati i Rusizi n’ibiwuvugwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Abarimu bigisha mu kigo cy’Ishuri Ribanza rya Giti mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, n’ababyeyi baharerera, bavuga ko umuhanda unyura hagati muri iki kigo ubangamira imyigire y’abana, kuko iyo hanyuze ibinyabiziga bibasakuriza, ndetse hanyura n’abo bazi bakabararangarira, nyamara ngo iki kibazo cyavuzwe kenshi ariko nticyashakirwa umuti.

Umwanya wa meteroeshanu uri hagati y’imbumba bibiri by’amashuri bigoye kwiyumvisha ko ari umuhanda kugeza ubwo umuntu abonye hatambutse ibinyabiziga cyangwa abaturage bigendera, ni rwo rwinjiriro rw’uyu muhanda muri iki kigo.

Nyirandayisenga Sifa, umwe mu barimu bigisha muri iri shuri byumwihariko wigishiriza mu cyumba cyegeranye n’uyu muganda, avuga ko bitamworohera gutanga amasomo igihe ibinyabiziga biba bicicikana, n’abaturage batambuka baganira ibyo mu buzima busanzwe.

Ati “Rimwe na rimwe hacamo n’ubukwe kandi akenshi ababutashye baba baririmba harimo n’imodoka nyinshi abana bagahita barangara, ugasanga biragoye mu gihe uyu muhanda ukirimo hano mu kigo kuko akenshi mwarimu yigisha ahanganye n’abana baba barangariye ibibera mu muhanda.”

Undi mwarimu witwa Nzabamwita Pierre yagize ati “Akenshi na kenshi tuba duhagaze kwigisha tukabanza tukareka imodoka cyangwa moto bigatambuka ubundi tugasubukura nyuma, hari nubwo abana bo mu wa mbere bahita basohoka bakirukanka bakajya kureba nk’abo bageni cyangwa imodoka.”

Umuturage witwa Kampire Diane ukoresha uyu muhanda mu buzima bwa buri munsi, avuga ko kunyura hagati mu kigo kw’abaturage barimo n’ababyeyi ba bamwe mu bana bahiga, bitera kurangara kw’abana nko mu gihe babonye umuntu bazi.

Ati “Iyo akuzi nyine uba usanga ari kuguhamagara ngo dore runaka aratambutse hakaba n’abaza birukanka bakagusuhuza kandi bitari ngombwa ahubwo bakabaye bakurikirana ibyo bajemo.”

Umuyobozi w’iki kigo cy’Ishuri, Nteziryayo Daniel avuga ko iki kibazo agitanga muri buri raporo akoze nk’ikibangamiye imyigire y’abana ndetse abayobozi ku nzego zitandukanye na bo bakahagera kenshi bakabyibonera, ariko kugeza ubu kikaba kidashakirwa umuti.

Akomeza avuga ko hari n’ubwo ibinyabiziga bisanga abana bari hanze ku buryo hari impungenge ko bishobora kubagonga bitewe n’uko binyura aho baba bari gukinira.

Ati “Ejo bundi hari umwana habuze gato ngo agongwe na moto, yarirukankaga habura gato ngo ayigwemo imukubita ku ruhande gato, bigaragara ko uyu muhanda ari imbogamizi. Bibaye byiza wakwimurirwa ahandi.”

Umuyobozi Wungirije w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique avuga ko ubuyobozi buzi iki kibazo kandi butatereye agati mu ryinyo ahubwo ko imwe mu mpamvu ituma gifata igihe ari ukuba ba nyiri ubutaka uyu muhanda uteganywa kwimurirwamo bagikeneye kwegerwa kugira ngo habeho ubwumvikane.

Ati “Ubu rero turi mu biganiro. Iyo bamwe bumvise ngo baraduha ingurane bahita bumva ko nyine ari umushinga waje kubaha ubukire bwihuse ariko si byo kuko na bo barerera muri ririya shuri bakwiye kubyumva ukundi.”

Amakuru avuga ko uyu muhanda ari wo wahabanje nyuma uza gukikizwa ibyumba by’amashuri, ndetse ko n’iki kigo atari icya Leta gusa ahubwo igihuriyeho na Diyoseze Gatulika ya Cyangugu.

Abana baba bari kubisikana n’abagenzi

Mwarimu Nyirandayisenga Sifa avuga ko bibangamye cyane
Nzabamwita Pierre avuga ko hari nubwo bahagarika amasomo kubera urusaku rw’ibinyabiziga

Kampire Diane usanzwe ari umuturage unyura muri uyu muhanda avuga ko na we abona bigayiye
Directeur w’iri shuri avuga ko nta gihe atabitangamo raporo
Abaturage baba bitambukira nta nkomyi

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 13 =

Previous Post

BREAKING: Herekanywe ibicuruzwa bya miliyoni 200Frw byafashwe byinjizwa mu mayeri byari guhombesha Igihugu akayabo

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka zigiye kuba muri Pansiyo yazamuraga impaka mu Rwanda

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
25/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka zigiye kuba muri Pansiyo yazamuraga impaka mu Rwanda

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka zigiye kuba muri Pansiyo yazamuraga impaka mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.