Umwana w’imyaka 16 wiga mu ishuri ryo mu Karere ka Musanze wari wabuze nyuma yo kwaka uruhushya ubuyobozi bw’ishuri yigamo avuga ko agiye kwivuza, ariko uwo munsi ntagaruke, yabonetse nyuma y’iminsi itatu bamushakisha, aho abonekeye abwira umuryango we ko na we atazi uko yageze aho bamusanze.
Uyu mwana wiga mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Sonrise High School rinigishamo umubyeyi we, yari yabuze ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, nyuma yuko avuye ku ishuri mu gihe cy’amasomo asabye uruhushya ubuyobozi bw’ishuri avuga ko agiye kwivuza umutwe kuko yavugaga ko ari kuribwa.
Yabonetse kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024 ubwo umubyeyi we yahamagarwaga n’abantu bamubwira ko bamubonye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze.
Uyu mubyeyi wavuganye n’ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru, yagize ati “ubu turi kumwe, nakomeje kumubaza impamvu yageze muri Kimonyi kandi yari yasabye uruhushya rwo kujya kwivuza, ari kumbwira ko na we atazi uburyo yagezeyo.”
Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yuko babonye umwana wabo, bari kumwondora. Ati “nyuma wenda araduha amakuru kuko ntabwo natwe turamenya neza icyatumye abura muri iyo minsi itatu, buriya namara kuruhuka aratubwira ibyamubayeho.”
Uyu mubyeyi uvuga ko umwana we yagiye atarembye, cyane avuga ko ubwo yaburaga, bagiye gushakishiriza mu mavuriro yose yo mu mujyi wa Musanze bahereye ku ryo yari yagiye kwivurizamo ryo kwa Kanimba, bakamubura, ari bwo biyambazaga uburyo bwose burimo gutanga amatangazo ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru.
Byamukama Isaac uyobora ishuri rya Sonrise School yavuze ko uyu mwana yabanje kubonwa n’umubyeyi bahuriye mu nzira agahita amujyana ku Biro by’Akagari ari na ho babahamagaye.
Ati “Uwo mubyeyi yamujyanye ku Kagari amugejejeyo bafata za telefoni twari twashyize ku itangazo, baraduhamagara duhita tunyaruka tujya kumureba.”
Avuga ko basanze uyu mwana ameze neza, ndetse n’imyenda ye n’inkweto yagiye yambaye bisa neza, bagahita bamujyana kuri Isange One Stop Center, kugira ngo hasuzumwe niba atarahohotewe.
Umuryango w’uyu mwana, uvuga ko ntakibazo asanzwe agira, ndetse ko ari umuhanga mu ishuri kuko atsinda akagira amanota meza, akaba ari n’umwana wumvikana ko afite ahazaza he heza kubera intego afite.
RADIOTV10