Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru nziza n’urujijo ku mwana w’i Musanze wari wabuze bigahangayikisha umuryango we

radiotv10by radiotv10
29/11/2024
in MU RWANDA
0
Inkuru nziza n’urujijo ku mwana w’i Musanze wari wabuze bigahangayikisha umuryango we
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’imyaka 16 wiga mu ishuri ryo mu Karere ka Musanze wari wabuze nyuma yo kwaka uruhushya ubuyobozi bw’ishuri yigamo avuga ko agiye kwivuza, ariko uwo munsi ntagaruke, yabonetse nyuma y’iminsi itatu bamushakisha, aho abonekeye abwira umuryango we ko na we atazi uko yageze aho bamusanze.

Uyu mwana wiga mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Sonrise High School rinigishamo umubyeyi we, yari yabuze ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, nyuma yuko avuye ku ishuri mu gihe cy’amasomo asabye uruhushya ubuyobozi bw’ishuri avuga ko agiye kwivuza umutwe kuko yavugaga ko ari kuribwa.

Yabonetse kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024 ubwo umubyeyi we yahamagarwaga n’abantu bamubwira ko bamubonye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze.

Uyu mubyeyi wavuganye n’ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru, yagize ati “ubu turi kumwe, nakomeje kumubaza impamvu yageze muri Kimonyi kandi yari yasabye uruhushya rwo kujya kwivuza, ari kumbwira ko na we atazi uburyo yagezeyo.”

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yuko babonye umwana wabo, bari kumwondora. Ati “nyuma wenda araduha amakuru kuko ntabwo natwe turamenya neza icyatumye abura muri iyo minsi itatu, buriya namara kuruhuka aratubwira ibyamubayeho.”

Uyu mubyeyi uvuga ko umwana we yagiye atarembye, cyane avuga ko ubwo yaburaga, bagiye gushakishiriza mu mavuriro yose yo mu mujyi wa Musanze bahereye ku ryo yari yagiye kwivurizamo ryo kwa Kanimba, bakamubura, ari bwo biyambazaga uburyo bwose burimo gutanga amatangazo ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru.

Byamukama Isaac uyobora ishuri rya Sonrise School yavuze ko uyu mwana yabanje kubonwa n’umubyeyi bahuriye mu nzira agahita amujyana ku Biro by’Akagari ari na ho babahamagaye.

Ati “Uwo mubyeyi yamujyanye ku Kagari amugejejeyo bafata za telefoni twari twashyize ku itangazo, baraduhamagara duhita tunyaruka tujya kumureba.”

Avuga ko basanze uyu mwana ameze neza, ndetse n’imyenda ye n’inkweto yagiye yambaye bisa neza, bagahita bamujyana kuri Isange One Stop Center, kugira ngo hasuzumwe niba atarahohotewe.

Umuryango w’uyu mwana, uvuga ko ntakibazo asanzwe agira, ndetse ko ari umuhanga mu ishuri kuko atsinda akagira amanota meza, akaba ari n’umwana wumvikana ko afite ahazaza he heza kubera intego afite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + twenty =

Previous Post

Quand la corruption nous tient!

Next Post

Umuraperi w’ikirangirire Drake akomeje kuzamura imanza zifite ikizihishe inyuma

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuraperi w’ikirangirire Drake akomeje kuzamura imanza zifite ikizihishe inyuma

Umuraperi w’ikirangirire Drake akomeje kuzamura imanza zifite ikizihishe inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.