Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bamaze imyaka 10 batazi irengero ry’imodoka ebyiri bari barasabwe kugura n’ubuyobozi bwariho icyo gihe ngo zibateze imbere.
Aba baturage bavuga ko izi modoka zari zaguzwe ku bufatanye bwabo n’ubuyobozi bw’uyu Murenge, bwabasabye gutanga ibihumbi bine (4 000 Frw) kuri buri rugo, ngo bagure imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Fuso.
Bavuga ko izi modoka zaguzwe bakanazibona, ariko nyuma baza kubura irengero ryazo, ndetse ntibanabwirwe aho zagiye, nyamara bumva ko ubuyobozi bwagombaga kubasobanurira aho ibyavuye mu maboko yabo byagiye.
Umwe mu baturage yagize ati “Nta minsi zahamaze. Twumvise ko zagurishijwe ariko ntabwo tuzi uburyo zagurishijwemo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko koko izi modoka zari zaguzwe, ariko ko nyuma byaje kuba ngombwa ko zigurishwa.
Avuga ko zari zaguzwe muri 2007, zishyurwa miliyoni 20 Frw, ndetse aba baturage baza kwiguriza amafaranga bakuba inzu yaje gukoreramo Umurenge SACCO, ariko bakaza kugira ikibazo cy’imbangukiragutabara bari baguze ku mwenda.
Ati “Izo modoka zaje kugurishwa ahubwo zikoreshwa mu kwishyura wa mweenda bari bafashe wiyongeraga ku bwizigame bwabo babasha kwishyura.”
Uyu muyobozi avuga ko ikibazo gifitwe n’aba baturage, bazakomeza kugikurikirana, ariko ko hari byinshi byagiye bikorwa bikabagirira umumaro birimo na ziriya modoka.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10