Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame muri Qatar yarebye isiganwa mpuzamahanga ry’utumodoka duto

radiotv10by radiotv10
02/12/2024
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame muri Qatar yarebye isiganwa mpuzamahanga ry’utumodoka duto
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Qatar, yakurikiye isiganwa ry’utumodoka duto rizwi nka Formula 1 (Formula 1 Qatar Airways Grand Prix rya 2024) ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani.

Ni isiganwa ryasojwe mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024, ryabereye i Doha muri Qatar, ahazwiho kwakira iri siganwa rikurikirwa na benshi, dore ko iri ryarebwe n’abantu barenga ibihumbi 155, rikaba ryegukanywe na rurangiranwa muri uyu mukino Max Verstappen.

Umukuru w’u Rwanda yageze i Doha ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, aho yari yitabiriye isozwa ry’iri siganwa Formula 1 Qatar Airways Grand Prix rya 2024.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Intege Mpuzamaganga cyitiriwe Hamad, Perezida Kagame yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kainamura.

Ni uruzinduko runagamije gukomeza kwagura imbago n’ubucuti bw’u Rwnada n’ishoramari, kuko umukuru w’u Rwanda wari kumwe na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, muri iki gikorwa hanagararijwemo gahunda y’iki Gihugu ya ‘Visit Rwanda’.

U Rwanda kandi runitegura kwakira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku modoka ku Isi (FIA), rwanagaragaje aho imyiteguro igeze.

Perezida Paul Kagame si ubwa mbere arebye isiganwa ry’imodoka, kuko no muri Nzeri uyu mwaka, yarebye irya irizwi nka Singapore Grand Prix ryabereye muri iki Gihugu cya Singapore.

Perezida Kagame yari kumwe na Emir wa Qatar basanzwe ari n’inshuti zihariye

Wari umukino unogeye ijisho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − thirteen =

Previous Post

Basabwe kwishakamo amafaranga yo kugura imodoka zo kubateza imbere ariko ibyakurikiyeho ni urujijo

Next Post

Minisitiri yasuye abahanzi bari mu myiteguro y’igitaramo gitegerezanyijwe amatsiko abasigira isezerano

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri yasuye abahanzi bari mu myiteguro y’igitaramo gitegerezanyijwe amatsiko abasigira isezerano

Minisitiri yasuye abahanzi bari mu myiteguro y’igitaramo gitegerezanyijwe amatsiko abasigira isezerano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.