Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasuye abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco rya ‘Unveil Festival’ aho bari mu myiteguro, abasezeranya ko ntagihindutse agomba kuzitabira iri serukiramuco ryubakiye ku muziki gakondo.
Dr. Utumatwishima wagiranye ibiganiro n’aba bahanzi barimo abamaze kubaka izina mu njyana ya Gakondo, nka Ruti Joel, yabifurije imyiteguro myiza.
Yaboneyeho kandi kubasaba ko igitaramo cyabo cyazatangirira ku gihe, kurangwa n’ikinyabupfura n’isuku mu byo bakora, kandi bakirinda gucuruza inzoga abakiri bato kuko ‘byaba ari ukwangiza urubyiruko rw’ejo hazaza’.
Uyu muyobozi yagaragaje ko nka Minisiteri bazakomeza gushyigikira abahanzi, ndetse no gusura ibikorwa byabo n’iby’urubyiruko muri rusange.
Yagize ati “Natwe muri Minisiteri dufite ibitekerezo byinshi tugenda gusa tureba n’umubare n’uko ibintu bigaragara […] Twanasuye Bull Dogg na Riderman igihe biteguraga igitaramo cyabo, ukabona ko iyi ni ‘Business’ ni ikintu Leta ikwiye kumenya, urubyiruko ni ho ruri, kandi kirimo n’ubushobozi, rero ndabishyigikiye. Twebwe igihe cyose muzadukenerera tuzaza.”
Abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco ni Ruti Joël, Victor Rukotana, Chrisy Neat usanzwe ari Producer muri ‘Studio’ Ibisumizi, Umukiringitananga Siboyintore, Itorero Intayoberana, J-SHA [Itsinda ry’abakobwa b’impanga] ndetse na Himbaza Club yamenyekanye cyane mu ngoma z’i Burundi.
Felix NSENGA
RADIOTV10