Inzego zifite aho zihuriye n’ubwiteganyirize n’umurimo n’abakozi mu Rwanda, zagaragaje impamvu hafashwe icyemezo cyo kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru ukava kuri 6% ukagera kuri 12%, zivuga ko byose biri mu nyungu z’abakozi mu gihe bazaba bagiye muri Pansiyo.
Ni mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024 cyayobowe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.
Ni nyuma yuko Urwego rw’Ubwiteganyijrize mu Rwanda (RSSB) rushyize hanze itangazo rigaragaza ko guhera muri Mutarama umwaka utaha wa 2025, umusanzu wa Pansiyo uzazamurwa ukagera kuri 12% uvuye kuri 6%, bikazamura impaka ndende.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yavuze ko uyu musanzu wa 6% watangwaga kugeza ubu, wari washyizweho mu 1962, kandi ko kuva icyo gihe hari byinshi byagiye bihinduka birimo ikiguzi cy’imibereho n’ibindi, bityo ko byari bikenewe ko uzamurwa ugahuzwa n’ibihe.
Yavuze ko mu kuwuzamura kuri 12%, umukozi azajya yitangira 6%, umukoresha we na we akamutangira 6%. Yavuze ko uretse umwaka umwe uzasimbukwa, ubundi buri mwaka umusanzu uzajya wongerwaho 2% kugera mu 2030 ubwo bateganya ko umusanzu uzaba uri kuri 20%.
Ati “Ikigamijwe ni ukongera umushahara abajya muri pansiyo babona. Aho hateganyijwe 20% y’ayagendaga muri pansiyo yose azasaranganywa abajya muri pansiyo noneho duhereye ku babona make. Bizatuma abajya muri pansiyo bajyayo batekanye kandi babeho ubuzima bujyanye n’uko imibereho imeze.”
Abajijwe ku bijyanye n’inyungu uru rwego rukura mu mishanga yarwo dore ko abavuga ko ishoramari rukora rihomba, Regis Rugemanshuro yavuze ko atari byo, ahubwo ko uru rwego rwunguka ndetse mu mwaka ushize rwungutse arenga miliyari 418 Frw. Ati “RSSB ntabwo ikorera mu gihombo, irunguka.”
Yavuze ko uru rwego rwashoye angana na Tiriyali 2,6 Fw [angana na 8%] mu bikorwa by’imitungo itimukanwa, mu gihe andi ari mu zindi nzego.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Nkulikiyinka Christine; yavuze ko izi mpinduka zizatuma abakozi bakora batekanye ndetse no mu gihe bageze mu zabukuru batazahangayika kuko bazaba barizigamiye amafaranga afatika azabafasha kubaho neza muri icyo gihe bijyanye n’igiciro cy’ubuzima kizaba kiriho.
Amb. Nkulikiyinka Christine kandi yavuze ko iki cyemezo cyo kuzamura imisanzu y’ubwizigame, bizaba bizanira inyungu abakozi, avuga ko nubwo hari amafaranga bazigama ariko n’abakoresha babo bazashyiraho akabo. Ati “Ni inyungu cyane cyane z’abakozi, turebye ni ukwizigamira na bo bizigamira.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko aya mavugurura yashingiye ku bintu binyuranye, birimo inyungu ku bakozi, kugira ngo mu bihe bizaza bazabe bariho mu buzima bwiza.
yagize ati “Ntabwo twifuza ko nk’abazafata pansiyo mu myaka 15 uvuye uyu munsi, tuzisanga mu bihe nk’ibyo turimo ubu ngubu, kugira ngo tujye muri pansiyo dusange amafaranga tuzaba duhabwa atajyanye n’ubuzima buzaba buriho icyo gihe.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko mu karere u Rwanda ruherereyemo, ari cyo Gihugu cyatangaga umusanzu uri hasi ugereranyije n’ibindi, avuga ko kuwuzamura bigamije no kubihuza n’ahandi.
Ati “Ethiopia batanga 18%, inzego z’umutekano zabo zigatanga 32%, mu gihe mu Rwanda abantu batanga umusanzu ungana. Tanzania ubu ni 20%, Uganda ni 15%, Burundi 10%, Kenya batanga 10% nk’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru.”
Izi nzego zivuga ko kuzamura uyu musanzu bigamije guteganyiriza abazajya muri Pansiyo mu bihe biri imbere, kugira ngo batazahura n’imbogamizi zifitwe n’abayijyamo muri iki gihe bakunze kumvikana bavuga ko bahabwa amafaranga y’intica ntikize, adafite icyo yabafasha bagereranyije n’uko igiciro cy’imibereho gihagaze.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10