Sunday, June 8, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibisobanuro ku mpamvu y’izamurwa ry’imisanzu ya Pansiyo ryatumye havuka impaka

radiotv10by radiotv10
03/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Ibisobanuro ku mpamvu y’izamurwa ry’imisanzu ya Pansiyo ryatumye havuka impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego zifite aho zihuriye n’ubwiteganyirize n’umurimo n’abakozi mu Rwanda, zagaragaje impamvu hafashwe icyemezo cyo kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru ukava kuri 6% ukagera kuri 12%, zivuga ko byose biri mu nyungu z’abakozi mu gihe bazaba bagiye muri Pansiyo.

Ni mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024 cyayobowe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.

Ni nyuma yuko Urwego rw’Ubwiteganyijrize mu Rwanda (RSSB) rushyize hanze itangazo rigaragaza ko guhera muri Mutarama umwaka utaha wa 2025, umusanzu wa Pansiyo uzazamurwa ukagera kuri 12% uvuye kuri 6%, bikazamura impaka ndende.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yavuze ko uyu musanzu wa 6% watangwaga kugeza ubu, wari washyizweho mu 1962, kandi ko kuva icyo gihe hari byinshi byagiye bihinduka birimo ikiguzi cy’imibereho n’ibindi, bityo ko byari bikenewe ko uzamurwa ugahuzwa n’ibihe.

Yavuze ko mu kuwuzamura kuri 12%, umukozi azajya yitangira 6%, umukoresha we na we akamutangira 6%. Yavuze ko uretse umwaka umwe uzasimbukwa, ubundi buri mwaka umusanzu uzajya wongerwaho 2% kugera mu 2030 ubwo bateganya ko umusanzu uzaba uri kuri 20%.

Ati “Ikigamijwe ni ukongera umushahara abajya muri pansiyo babona. Aho hateganyijwe 20% y’ayagendaga muri pansiyo yose azasaranganywa abajya muri pansiyo noneho duhereye ku babona make. Bizatuma abajya muri pansiyo bajyayo batekanye kandi babeho ubuzima bujyanye n’uko imibereho imeze.”

Abajijwe ku bijyanye n’inyungu uru rwego rukura mu mishanga yarwo dore ko abavuga ko ishoramari rukora rihomba, Regis Rugemanshuro yavuze ko atari byo, ahubwo ko uru rwego rwunguka ndetse mu mwaka ushize rwungutse arenga miliyari 418 Frw. Ati “RSSB ntabwo ikorera mu gihombo, irunguka.”

Yavuze ko uru rwego rwashoye angana na Tiriyali 2,6 Fw [angana na 8%] mu bikorwa by’imitungo itimukanwa, mu gihe andi ari mu zindi nzego.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis yagaragaje ibyashingiweho

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Nkulikiyinka Christine; yavuze ko izi mpinduka zizatuma abakozi bakora batekanye ndetse no mu gihe bageze mu zabukuru batazahangayika kuko bazaba barizigamiye amafaranga afatika azabafasha kubaho neza muri icyo gihe bijyanye n’igiciro cy’ubuzima kizaba kiriho.

Amb. Nkulikiyinka Christine kandi yavuze ko iki cyemezo cyo kuzamura imisanzu y’ubwizigame, bizaba bizanira inyungu abakozi, avuga ko nubwo hari amafaranga bazigama ariko n’abakoresha babo bazashyiraho akabo. Ati “Ni inyungu cyane cyane z’abakozi, turebye ni ukwizigamira na bo bizigamira.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko aya mavugurura yashingiye ku bintu binyuranye, birimo inyungu ku bakozi, kugira ngo mu bihe bizaza bazabe bariho mu buzima bwiza.

yagize ati “Ntabwo twifuza ko nk’abazafata pansiyo mu myaka 15 uvuye uyu munsi, tuzisanga mu bihe nk’ibyo turimo ubu ngubu, kugira ngo tujye muri pansiyo dusange amafaranga tuzaba duhabwa atajyanye n’ubuzima buzaba buriho icyo gihe.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko mu karere u Rwanda ruherereyemo, ari cyo Gihugu cyatangaga umusanzu uri hasi ugereranyije n’ibindi, avuga ko kuwuzamura bigamije no kubihuza n’ahandi.

Ati “Ethiopia batanga 18%, inzego z’umutekano zabo zigatanga 32%, mu gihe mu Rwanda abantu batanga umusanzu ungana. Tanzania ubu ni 20%, Uganda ni 15%, Burundi 10%, Kenya batanga 10% nk’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru.”

Izi nzego zivuga ko kuzamura uyu musanzu bigamije guteganyiriza abazajya muri Pansiyo mu bihe biri imbere, kugira ngo batazahura n’imbogamizi zifitwe n’abayijyamo muri iki gihe bakunze kumvikana bavuga ko bahabwa amafaranga y’intica ntikize, adafite icyo yabafasha bagereranyije n’uko igiciro cy’imibereho gihagaze.

Iki kiganiro n’Itangazamakuru cyayobowe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa

Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka yavuze ko byose bigamije inyungu ku bakozi

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 19 =

Previous Post

Hamenyekanye icyemezo ku busabe bwa APR yari yiyambajemo FERWAFA nyuma yo guhakanirwa na RPL

Next Post

Tshisekedi bwa mbere yagize icyo avuga ku bivugwa ko yaba ashaka manda ya gatatu

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi bwa mbere yagize icyo avuga ku bivugwa ko yaba ashaka manda ya gatatu

Tshisekedi bwa mbere yagize icyo avuga ku bivugwa ko yaba ashaka manda ya gatatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.