Umusirikare ufite ipeti rya Sergeant uherutse kwica abaturage batanu abarasiye mu kabari ko mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, yagiye kuburanishirizwa mu ruhame imbere y’abaturage baje kumva urubanza ari benshi, abanza kuvuga ko atiteguye kuburana kubera impamvu y’uburwayi.
Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, imbere y’imbaga y’abaturage bo muri uyu Murenge, bari baje kumva imiburanishirize yarwo ari benshi, aho rwabereye mu Mudugudu wa Rubyiruko mu Kagari ka Rusharara.
Uretse abaturage bo muri aka gace bari baje kumva iby’uru rubanza, rwanakurikiwe n’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda, bari baje kumva iby’ibi byaha biregwa mugenzi wabo.
Ni urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu aho iki cyaha cyabaye tariki 13 z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2024.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, bwabwiye Inteko y’Urukiko rwa gisirikare iburanisha uru rubanza ko Sgt Minani aregwa ibyaha birimo icy’ubwicanyi burutse ku bushake, kwica bidategetswe n’Umukuru, ndetse n’icyaha cyo guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake.
Ubwo uru rubanza rwari ruri gutangira, uruhande rw’uregwa, rwatanze inzitizi, rusaba ko rusubikwa, kuko uyu musirikare afite ikibazo cy’uburwayi.
Ni icyifuzo cyazamuye impaka, aho Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, bwavugaga ko iyi mpamvu itatanzwe mbere, bityo ko ntacyabuza iburanisha gukomeza.
Nyuma yuko Urukiko rwumvise impaka z’impande ziri kuburana, Inteko iburanisha yafashe umwanya wo kwiherera kugira ngo isuzume iki cyifuzo cy’uregwa.
Nyuma yo kwiherera, Umucamanza yatangaje icyemezo, avuga ko urubanza rugomba gukomeza, hasobanurwa imikorere y’icyaha kiregwa uyu musirikare.
Umunyamategeko wunganira uregwa, akimara kumva iki cyemezo, yavuze ko atiteguye kuburanira uregwa, kuko batabonye umwanya uhagije wo kugira ngo baganire ku bimenyetso biri muri dosiye y’ikirego cye, kugira ngo bazabone uko babyireguraho.
Ubwo ibi byago byari bikamara kuba by’abaturage batanu bishwe n’uyu musirikare, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko “Bwafashe ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”
RADIOTV10