Perezida wa Repubulika yagize Domitilla Mukantaganzwa, Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Dr Faustin Ntezilyayo wari umaze imyaka itanu kuri izi nshingano.
Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), avuga ko “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154; None ku itariki ya 3 Ukuboza 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga: Madamu Domitilla Mukantaganzwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga; Bwana Alphonse Hitiyaremye, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.”
Madamu Domitilla Mukantaganzwa wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yari amaze imyaka itanu ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvurura amategeko, inshingano yari yahawe mu ntangiro z’Ukuboza 2019, yari yaherewe rimwe na Dr Faustin Ntezilyayo asimbuye.
Naho Alphonse Hitiyaremye wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Naho Alphonse Hitiyaremye Mukamulisa Marie Thérèse na we wari umaze imyaka itanu kuri izi nshingano.
Domitilla Mukantaganzwa wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Urwego rwari rushinzwe Inkiko Gacaca, asanzwe afite ubunararibonye mu bijyanye n’amategeko dore ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Yanakurikiranye kandi isomo ry’amategeko mu Kigo gishinzwe kwigisha no Guteza imbere Amategeko (ILPD-Institute of Legal Practice and Development).
Dr Ntezilyayo usimbuwe kuri izi nshingano, yari yahawe izi nshingano na we mu ntangiro z’Ukuboza 2019, ubwo yari asimbuye Prof. Sam Rugege wari umaze imyaka umunani kuri uyu mwanya.
RADIOTV10