Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hagaragaye igishimangira ko amakipe akomeye i Burayi atazahurira mu itsinda rimwe mu Gikombe gitegerejwe

radiotv10by radiotv10
05/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hagaragaye igishimangira ko amakipe akomeye i Burayi atazahurira mu itsinda rimwe mu Gikombe gitegerejwe
Share on FacebookShare on Twitter

Hagaragajwe uko amakipe ari mu dukangara tuza kwifashishwa muri tombola y’uko amakipe azahura mu Gikombe cy’Isi cy’ama Club (FIFA Club World Cup 2025), aho amakipe akomeye i Burayi nka Paris Saint Germain, Manchester City na Real Madrid ari mu gakangara kamwe, bituma adashobora gutombolana ngo ahurire mu itsinda rimwe.

Iki Gikombe cy’Isi cyashyizweho muri 2000, gusa nticyahita gitangira, dore ko cyaje gukinwa bwa mbere mu mwaka wa 2005, aho Real Madrid ari yo kipe imaze kuryegukana kenshi, inshuro eshanu, mu gihe Manchester City ari yo ifite igikombe giheruka.

Nk’uko byatangajwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku isi ‘FIFA’ ku ya 16 Ukuboza 2022, iri rushanwa rizajya ryitabirwa n’amakipe 32 kuva muri Kamena 2025, nyamara ryari risanzwe ryitabirwa n’amakipe atandatu gusa.

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, saa mbiri z’ijoro ku isaha y’i Kigali, ni bwo hateganyijwe tombola y’uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda muri iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’ama Club.

Amakipe yose uko ari 32 akaba agabanyije mu dukangara tune, aho nta kipe yatombora iyo biri mu gakangara kamwe.

Amakipe nka Paris Saint Germain, Manchester City, Real Madrid na Bayern Munich (yo ku Mugabane w’i Burayi), ndetse n’andi yo muri Amerika y’Epfo nka Flamengo, Palmeiras na Fluminense (yo muri Brazil) ndetse na River Plate yo muri Argentine, yose ari mu gakangara ka mbere.

Agakangara ka kabiri kagizwe n’amakipe yo ku Mugabane w’i Burayi gusa, ari yo Chelsea yo mu Bwongereza, Atletico Madrid yo muri Espagne, Borussia Dortmund yo mu Budage, Inter Milan na Juventus zo mu Butaliyani, FC Porto na Benfica zo muri Portugal, ndetse na Salzburg yo muri Autriche.

Agakangara ka gatatu ko kagizwe n’amakipe nka Al Hilal yo muri Arabie Saudite, Ulsan Hyundai yo mu Buyapani, Al Ahly yo mu Misiri, Raja Casablanca yo muri Maroc, FC Leon na Monterrey zo muri Méxique, Botafogo yo muri Brazil na Boca Juniors yo muri Argentine.

Agakangara ka kane ko karimo amakipe nka Urawa Reds Diamond yo mu Buyapani, Al Ain yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Espérance yo muri Tunisia, Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo, Pachuca yo muri Méxique, Auckland City yo muri Nouvelle Zélande, Inter Miami, ikinamo Kabuhariwe Lionel Messi, na Seattle Sounders zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Ibyo Tshisekedi yavugiye imbere ya Perezida Biden wa America

Next Post

Amb.Nduhungirehe n’ukuriye Guverinoma y’u Bwongereza na rurangiranwa muri ruhago barebye umukino wakurikiwe cyane

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amb.Nduhungirehe n’ukuriye Guverinoma y’u Bwongereza na rurangiranwa muri ruhago barebye umukino wakurikiwe cyane

Amb.Nduhungirehe n’ukuriye Guverinoma y’u Bwongereza na rurangiranwa muri ruhago barebye umukino wakurikiwe cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.