• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hagaragaye igishimangira ko amakipe akomeye i Burayi atazahurira mu itsinda rimwe mu Gikombe gitegerejwe

radiotv10by radiotv10
05/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hagaragaye igishimangira ko amakipe akomeye i Burayi atazahurira mu itsinda rimwe mu Gikombe gitegerejwe
Share on FacebookShare on Twitter

Hagaragajwe uko amakipe ari mu dukangara tuza kwifashishwa muri tombola y’uko amakipe azahura mu Gikombe cy’Isi cy’ama Club (FIFA Club World Cup 2025), aho amakipe akomeye i Burayi nka Paris Saint Germain, Manchester City na Real Madrid ari mu gakangara kamwe, bituma adashobora gutombolana ngo ahurire mu itsinda rimwe.

Iki Gikombe cy’Isi cyashyizweho muri 2000, gusa nticyahita gitangira, dore ko cyaje gukinwa bwa mbere mu mwaka wa 2005, aho Real Madrid ari yo kipe imaze kuryegukana kenshi, inshuro eshanu, mu gihe Manchester City ari yo ifite igikombe giheruka.

Nk’uko byatangajwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku isi ‘FIFA’ ku ya 16 Ukuboza 2022, iri rushanwa rizajya ryitabirwa n’amakipe 32 kuva muri Kamena 2025, nyamara ryari risanzwe ryitabirwa n’amakipe atandatu gusa.

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, saa mbiri z’ijoro ku isaha y’i Kigali, ni bwo hateganyijwe tombola y’uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda muri iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’ama Club.

Amakipe yose uko ari 32 akaba agabanyije mu dukangara tune, aho nta kipe yatombora iyo biri mu gakangara kamwe.

Amakipe nka Paris Saint Germain, Manchester City, Real Madrid na Bayern Munich (yo ku Mugabane w’i Burayi), ndetse n’andi yo muri Amerika y’Epfo nka Flamengo, Palmeiras na Fluminense (yo muri Brazil) ndetse na River Plate yo muri Argentine, yose ari mu gakangara ka mbere.

Agakangara ka kabiri kagizwe n’amakipe yo ku Mugabane w’i Burayi gusa, ari yo Chelsea yo mu Bwongereza, Atletico Madrid yo muri Espagne, Borussia Dortmund yo mu Budage, Inter Milan na Juventus zo mu Butaliyani, FC Porto na Benfica zo muri Portugal, ndetse na Salzburg yo muri Autriche.

Agakangara ka gatatu ko kagizwe n’amakipe nka Al Hilal yo muri Arabie Saudite, Ulsan Hyundai yo mu Buyapani, Al Ahly yo mu Misiri, Raja Casablanca yo muri Maroc, FC Leon na Monterrey zo muri Méxique, Botafogo yo muri Brazil na Boca Juniors yo muri Argentine.

Agakangara ka kane ko karimo amakipe nka Urawa Reds Diamond yo mu Buyapani, Al Ain yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Espérance yo muri Tunisia, Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo, Pachuca yo muri Méxique, Auckland City yo muri Nouvelle Zélande, Inter Miami, ikinamo Kabuhariwe Lionel Messi, na Seattle Sounders zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Ibyo Tshisekedi yavugiye imbere ya Perezida Biden wa America

Next Post

Amb.Nduhungirehe n’ukuriye Guverinoma y’u Bwongereza na rurangiranwa muri ruhago barebye umukino wakurikiwe cyane

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Amb.Nduhungirehe n’ukuriye Guverinoma y’u Bwongereza na rurangiranwa muri ruhago barebye umukino wakurikiwe cyane

Amb.Nduhungirehe n’ukuriye Guverinoma y’u Bwongereza na rurangiranwa muri ruhago barebye umukino wakurikiwe cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.