Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza, yatangaje ko igikorwa cyo guhiga no gufata abahungabanya umutekano muri aka Karere mu bikorwa by’urugomo bihamaze iminsi, cyasize hafashwe abantu 19.
Ni operasiyo yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, yakozwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, ku bufatanye n’inzego z’ibanze.
Iki gikorwa cyakozwe nyuma yuko hari abaturage bamaze iminsi bataka ibikorwa by’urugomo bakorerwa n’abantu bataramenyekana, birimo kubatega bakabambura ibyabo ndetse n’ubujura bwa hato hato.
Iki gikorwa cyasize hafashwe abantu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa bo mu Midugudu inyuranye yo mu Mirenge ya Nyanza na Kibirizi muri aka Karere ka Nyanza, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye.
SP Emmanuel Habiyaremye yagize ati “Twafashe abantu 19 bahungabanya umutekano w’abaturage, abo twafashe bose ni abagabo.”
Aba bafatiwe muri iyi Operasiyo ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Muyira, barimo abakekwaho kwijandika mu bikorwa by’ubujura, abanywa ibiyobyabwenge, ndetse n’abandi bakekwaho ibikorwa by’urugomo.
Aba bantu kandi bafashwe ku bufaanye bwa Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, n’abaturage bayifashije mu kuyiha amakuru yatumye hafatwa aba bantu.
SP Emmanuel Habiyaremye washimiye abaturage bayifashije mu gutanga amakuru yatumye aba bantu bafatwa, yaboneyeho kugira inama abishoye muri ibi bikorwa ko Polisi y’u Rwanda iri maso kandi ko itazahwema kubashakisha no kubafata.
RADIOTV10