Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yamuritse uburyo bushya bwo kwakira no kohereza amafaranga kuri Airtel Money ku mirongo yose bidasabye kunyura mu nzira nyinshi nk’uko byari bisanzwe, bwanazanye na Poromosiyo y’ubwasisi bwo kubaha inyongezo ya inite za interineti n’izo guhamagara.
Ubu buryo bushya bwo kohereza no kwakira amafaranga ku yindi mirongo, bwitezweho korohereza abakoresha umurongo wa Airtel Rwanda kwakira no kohereza amafaranga bitabagoye.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga avuga ko iyi serivisi imaze igihe itangijwe, ariko ko uburyo yakoreshwaga hari harimo imbogamizi, ubu zikaba zavuyeho.
Ati “Wasangaga umufatabuguzi asabwa kugira ngo yemeze amabwiriza bigasa n’aho asubiyemo gahunda yo kwemeza amabwiriza aba yarakoze ajya ku murongo. Ubu guhera none umukiliya yaba undi murongo uwo ari wo wose cyangwa Airtel Money iyo agiye kohereza amafranga ntabwo bimusaba ko uriya muntu wundi aba yaremeje amabwiriza mbere yuko abona amafaranga.”
Yavuze ko ubu kohereza amafaranga ku yindi mirongo, byoroshye, ari ugukanda *182*1*2# ubundi uwohereza agakurikiza amabwiriza.
Usibye korohereza abakiliya, Airtel Money ivuga ko uburyo bushya bwo kohereza no kwakira amafaranga ku yindi mirongo, ubu byazanye n’impano ku mukiliya buri uko yohereje amafaranga, muri poromosiyo yiswe Wamenye WAGUAN!.
Jean Claude Gaga ati “Nukoresha tuzajya tuguha bundle yo gukoresha interinete cyangwa iyo guhamagara. Iyo ufite telefone ya tashi (smart phone) uzajya ubona hagati ya megabayiti 300 na gigabayiti imwe buri uko wohereje ariko nibura wohereje kuva ku maaranga ari hejuru y’igihumbi y’Igihumbi.”
N’abafite telefone zisanzwe, ntibirengagijwe ko na bo nibakoresha ubu buryo, bazajya bahabwa bundlre zo guhamagara ku mirongo yose ingana n’iminota 40 ikoreshwa mu masaha 24.
N’ababikuza amafaranga na bo, bagenewe iyi mpano, nabwo bikazajya bisaba kubikuza guhera ku mafaranga 1 000 ku mu agent wa Airtel Money.
Airtel Money ivuga ko ku bantu bohereje amafranga arenze 1 000 Frw bazajya bahabwa Megabytes 300 buri uko bohereje, naho abohereje arenga ibihumbi 7000 Frw bahabwe impano ya Gigabit 1.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10