Umuryango utari uwa Leta ‘Ineza Foundation’ umaze imyaka 10 ukorera mu Rwanda, urishimira ibyo umaze kugeraho birimo kuzamura imibereho ya bamwe mu baturage no guteza imbere uburezi bw’ibanze bw’abana bato, bikawutera imbaraga zo gukora ibirenze.
Elizabeth Johnson Mujawamariya uyobora uyu muryango Ineza Foundation, avuga ko waje uje kunganira undi witwa ‘Grace Rwanda’ wari wabanje gushingwa, aho uyu Ineza Foundation wo washinzwe mu Rwanda mu mwaka wa 2014.
Ati “Uyu munsi ni nk’aho turi gusa nk’abibuka ibyakozwe muri iyi myaka icumu kugira ngo turebe aho tugana ejo, ariko dusubiza amaso inyuma tureba n’ibyakozwe, kugira ngo twinenge, cyangwa se twishime cyane cyane turi kumwe n’inshuti n’abavandimwe kugira ngo dukomeze dutere iyo ntambwe mu gukomeza kubaka u Rwanda rwacu rwatubyaye.”
Avuga ko mu gutangiza uyu muryango bitari byoroshye, ariko ko ubushake bwari buhari bwagiye bubashisha abawushinze gushikama, no gukomeza gushyira imbaraga mu kuwukuza none ukaba umaze kugira uruhare runini mu mibereho y’imwe mu miryango ndetse no guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda, ndetse no kuzamura uburezi bw’ibanze mu bana bato.
Ati “Iyo hari ubushake byose birashoboka, ni yo mpamvu navuga ko iyi myaka 10 ishize hari byinshi twigiyemo, ariko hari na byinshi twungukiyemo cyane, kuko twaje dufite itsinda ry’abantu babiri cyangwa batatu, none ubu hari itsinda i Rulindo, hari itsinda i Jabana, hari itsinda rya Gisozi…ibyo byose ni ibyo kwishimira kuko nk’uko dukunze kubivuga ibintu dukora byose, tubikora mu rwego rw’uko dushaka ko umuryango wigira.”
Avuga ko aho bafite ibikorwa hose, nko mu marerero y’abana bato, ndetse n’amasomera, hari ubuhamya bw’intambwe ishimishije imaze guterwa kubera byo, kandi ko biri no mu biha imbaraga ubuyobozi bw’uyu muryango gukomeza gukorana umurava.
Avuga ko intego y’uyu muryango yagezweho nubwo atari ijana ku ijana, kuko “ibikenewe gukorwa biracyari byinshi, ntabwo rero tugomba kwirara tuvuge ngo twarakoze ngo birarangiye ahubwo tugomba kongeramo za mbaraga kugira ngo ibintu bikomeze bitere intambwe mu buryo bushimishije, ku buryo mu yindi myaka icumi twasubiza amaso inyuma tukavuga ko hari byinshi twagezeho birenga ibyo twakoze muri iyi myaka icumi ishize.”
Avuga ko muri iyi myaka iri mbere uyu muryango ufite intego z’ibanze zirimo gushyiraho amatsinda (community center) y’icyitegererezo ku buryo “twajya tuyaheraho tuvuga tuti niba twakoze iya Shyorongi, reka tuyimukane tuyishyire i Jabana, reka tuyimukane tuyishyire i Nyamagabe, mbese ku buryo ari cya kintu gikomatanye, hazaba harimo isomero, harimo urugo mbonezamikurire rufasha abana mu buryo bufatika, ibikorwa by’abamama, harimo kudoda ibikapu,…bakabasha kwihangira imirimo cyane cyane n’urubyiruko, bakabasha kwikura mu bukene.”
Avuga ko ibi bizashyirwamo imbaraga mu myaka itatu iri imbere, ku buryo bizaba umusingi w’ibyo bifuza kuzageraho mu yindi myaka icumi iri imbere.
Uyu Muryango ‘Ineza Foundation’, wibanda mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, byumwihariko no mu guteza imbere umuco wo gusoma, aho umaze gutanga ibitabo ibihumbi 250 mu Rwanda hose.
RADIOTV10