Friday, June 6, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umuryango ‘Ineza Foundation’ urishimira ibyo wagezeho mu myaka 10 umaze ukorera mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
09/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umuryango ‘Ineza Foundation’ urishimira ibyo wagezeho mu myaka 10 umaze ukorera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango utari uwa Leta ‘Ineza Foundation’ umaze imyaka 10 ukorera mu Rwanda, urishimira ibyo umaze kugeraho birimo kuzamura imibereho ya bamwe mu baturage no guteza imbere uburezi bw’ibanze bw’abana bato, bikawutera imbaraga zo gukora ibirenze.

Elizabeth Johnson Mujawamariya uyobora uyu muryango Ineza Foundation, avuga ko waje uje kunganira undi witwa ‘Grace Rwanda’ wari wabanje gushingwa, aho uyu Ineza Foundation wo washinzwe mu Rwanda mu mwaka wa 2014.

Ati “Uyu munsi ni nk’aho turi gusa nk’abibuka ibyakozwe muri iyi myaka icumu kugira ngo turebe aho tugana ejo, ariko dusubiza amaso inyuma tureba n’ibyakozwe, kugira ngo twinenge, cyangwa se twishime cyane cyane turi kumwe n’inshuti n’abavandimwe kugira ngo dukomeze dutere iyo ntambwe mu gukomeza kubaka u Rwanda rwacu rwatubyaye.”

Avuga ko mu gutangiza uyu muryango bitari byoroshye, ariko ko ubushake bwari buhari bwagiye bubashisha abawushinze gushikama, no gukomeza gushyira imbaraga mu kuwukuza none ukaba umaze kugira uruhare runini mu mibereho y’imwe mu miryango ndetse no guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda, ndetse no kuzamura uburezi bw’ibanze mu bana bato.

Ati “Iyo hari ubushake byose birashoboka, ni yo mpamvu navuga ko iyi myaka 10 ishize hari byinshi twigiyemo, ariko hari na byinshi twungukiyemo cyane, kuko twaje dufite itsinda ry’abantu babiri cyangwa batatu, none ubu hari itsinda i Rulindo, hari itsinda i Jabana, hari itsinda rya Gisozi…ibyo byose ni ibyo kwishimira kuko nk’uko dukunze kubivuga ibintu dukora byose, tubikora mu rwego rw’uko dushaka ko umuryango wigira.”

Avuga ko aho bafite ibikorwa hose, nko mu marerero y’abana bato, ndetse n’amasomera, hari ubuhamya bw’intambwe ishimishije imaze guterwa kubera byo, kandi ko biri no mu biha imbaraga ubuyobozi bw’uyu muryango gukomeza gukorana umurava.

Avuga ko intego y’uyu muryango yagezweho nubwo atari ijana ku ijana, kuko “ibikenewe gukorwa biracyari byinshi, ntabwo rero tugomba kwirara tuvuge ngo twarakoze ngo birarangiye ahubwo tugomba kongeramo za mbaraga kugira ngo ibintu bikomeze bitere intambwe mu buryo bushimishije, ku buryo mu yindi myaka icumi twasubiza amaso inyuma tukavuga ko hari byinshi twagezeho birenga ibyo twakoze muri iyi myaka icumi ishize.”

Avuga ko muri iyi myaka iri mbere uyu muryango ufite intego z’ibanze zirimo gushyiraho amatsinda (community center) y’icyitegererezo ku buryo “twajya tuyaheraho tuvuga tuti niba twakoze iya Shyorongi, reka tuyimukane tuyishyire i Jabana, reka tuyimukane tuyishyire i Nyamagabe, mbese ku buryo ari cya kintu gikomatanye, hazaba harimo isomero, harimo urugo mbonezamikurire rufasha abana mu buryo bufatika, ibikorwa by’abamama, harimo kudoda ibikapu,…bakabasha kwihangira imirimo cyane cyane n’urubyiruko, bakabasha kwikura mu bukene.”

Avuga ko ibi bizashyirwamo imbaraga mu myaka itatu iri imbere, ku buryo bizaba umusingi w’ibyo bifuza kuzageraho mu yindi myaka icumi iri imbere.

Uyu Muryango ‘Ineza Foundation’, wibanda mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, byumwihariko no mu guteza imbere umuco wo gusoma, aho umaze gutanga ibitabo ibihumbi 250 mu Rwanda hose.

Hagaragajwe bimwe mu byagezweho mu myaka icumi uyu Muryango umaze
Wagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abari n’abategarugori
No mu burezi bw’ibanze bw’abana bato
Uyu muryango

Habayeho n’ibirori binogeye ijisho

Banakase umutsima wo kwishimira iyi sabukuru y’imyaka 10

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 5 =

Previous Post

Uwahoze mu mutwe ufite umugambi wo gutera u Rwanda ahishuye uko ukorana n’u Burundi

Next Post

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika yitwaye neza arimo iyatsinze iyo muri Congo

Related Posts

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

by radiotv10
05/06/2025
0

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafite ibilo 36 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi bari bahishe mu ipine...

IZIHERUKA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel
MU RWANDA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

05/06/2025
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

05/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika yitwaye neza arimo iyatsinze iyo muri Congo

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika yitwaye neza arimo iyatsinze iyo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.