Sgt Minani Gervais wari ukurikiranyweho kwica abaturage batanu abarasiye mu kabari ko mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, yabihamijwe, ahanishwa gufungwa burundu.
Ni igihano gikubiye mu cyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare cyasomwe none ku wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024 nyuma yo kumuburanisha ku byaha akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwagejeje imbere y’Urukiko uregwa mu cyumweru gishize, bwari bwasabye Urukiko rwa Gisirikare kumuhamya ibyaha bitatu ari byo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake, kwica bidategetswe n’umukuru n’icyaha cyo guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake.
Mu iburanisha ryabaye tariki tariki 03 Ukuboza 2024, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwasabye Urukiko ko uregwa rwamuhanisha igifungo cya burundu ku cyaha cyo kwica, igifungo cy’imyaka itanu ku cyaha cyo kwiba no kwangiza ibikoresho bya gisirikare, n’igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gukoresha imbunda mu buryo butemewe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza, Urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko ibyaha byashinjwaga uregwa, bimuhama, rumukatira gufungwa burundu, no kwamburwa amapeti yose ya gisirikare.
Muri uru rubanza rwabaye mu cyumweru gishize, uregwa yavugaga ko igikorwa yakoze, yagitewe n’umujinya wo kuba abaturage bari bamusagariye bakamukubita.
Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ibi bikimara kuba, bwari bwatangaje ko nta mpamvu n’imwe yakagombye gutuma umusirikare arasa abaturage asanzwe ashinzwe kurindira umutekano.
Mu itangazo ryari ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bukuru bwa RDF ubwo ibi byago byari bikimara kuba, bwari bwavuze ko kuri uyu musirikare wayo, haza gufatwa “ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”
RADIOTV10