Brig Gen Karuretwa Patrick wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Brig Gen Karuretwa Patrick azaba yungirijwe na Lt Col Sumanyi Charles wagizwe Visi Perezida w’uru Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Ni inshingano zigaragara mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, nyuma yuko bisuzumiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 09 Ugushyingo 2024.
Iri Teka rya Minisitiri w’Intebe ryamaze kujya hanze, ryanashyize mu nshingano abandi basirikare, ari bo Lt NDAYISHIMIYE Darcy, na Lt MUKASAKINDI Thérèse, bombi bagizwe Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Brig Gen Karuretwa Patrick wahawe inshingano zo kuba Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, yize amategeko, aho yabanje kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse akaza gukomereza amasomo muri za kaminuza zo hanze y’u Rwanda.
Afite kandi impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Uretse kuba yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda umwanya yari amazeho imyaka itatu aho yazihawe mu kwezi k’Ugushyingo 2021 ubwo yanazamurwaga mu ntera akuwe ku ipeti rya Colonel agahabwa irya Brigadier General, yanagize indi myanya mu buyobozi bukuru bwa RDF, nko kuba yarabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo Kabiri.
Yakoze igihe kinini kandi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu nshingano zinyuranye zirimo kuba yarabaye Umujyanama Wihariye w’Umukuru w’Igihugu.
RADIOTV10