Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

LONI yavuze icyo ubona mu kuba Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera kuganira

radiotv10by radiotv10
10/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU AGEZWEHO: U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku biganiro bigiye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Bintou Keita uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko kuba hagiye kuba inama izahuza Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, DRC na Angola, ari intambwe ishimije mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo.

Bintou Keita atangaje ibi habura iminsi ibarirwa ku ntoki, ngo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ahurire mu biganiro na mugenzi we Félix Tshisekedi wa DRC mu biganiro by’i Luanda muri Angola, bizaba ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024 biyobowe na mugenzi wabo João Manuel Gonçalves Lourenço wahawe inshingano z’ubuhuza.

Ubwo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, kamurikirwaga raporo y’ubutumwa bw’uyu Muryango muri DRC, Bintou Keita yashimangiye ko uyu Muryango ushyigikiye inzira ziri kwifashishwa mu gushaka amahoro muri Congo.

Yagize ati “Angola, nshimira kuba Intumwa Yungirije Ihora muri UN, Mateus Luemba ari hano akaba yanatangaje inama y’Abakuru b’Ibihugu bya DRC n’u Rwanda izaba tariki 15 Ukuboza i Luanda, ni amahirwe agaragaza intambwe ishimishije yatewe mu gushakira amahoro mu burasirazuba bwa DRC no mu karere.”

Yakomeje agira ati “Ndashimira umuhuza Angola ku bw’imbaraga yashyize mu gushyira mu bikorwa inshingano ze zishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye.”

Bintou Keita kandi yashimiye Urwego rwa Gisirikare ruhuriweho ruzwi nka MVA-R (mécanisme de vérification ad-hoc renforcé) rufite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano kahawe impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC, aho uru rwego rwatangijwe i Goma tariki 05 Ugushyingo 2024, mu gikorwa kitabiriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Congo, Amb. Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner.

Uyu uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri DRC, yavuze ko uru rwego ruje kunganira ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC (MONUSCO).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 20 =

Previous Post

Menya igihano cyahawe Umunya-Cameroon wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikizakorwa natacyubahiriza

Next Post

Abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba na M23 bahishuye misiyo bari bahawe

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

by radiotv10
17/09/2025
0

The Rwanda Defence Force (RDF) has announced that one of its small unmanned aircraft (a drone), which was being used...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

IZIHERUKA

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza
AMAHANGA

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

17/09/2025
Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba na M23 bahishuye misiyo bari bahawe

Abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba na M23 bahishuye misiyo bari bahawe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.