Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyatangaje ko imibare y’abandura indwara y’Ubushita bw’Inkende (Mpox) iri kwiyongera mu Rwanda muri iki gihe, ndetse ko hejuru ya 95% by’abayandura, bayanduzanya binyuze mu mibonano mpuzabitsina.
Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru none ku wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024.
Yavuze ko abandura bari kwiyongera ku gipimo cyo hejuru muri ibi bihe, “ugereranyije n’uko byari bimeze mbere. Irazamuka hano mu Rwanda kandi iri no kuzamuka no mu bindi Bihugu duhana imbibi.”
Yakomeje agira ati “Kugeza ubu nibura buri cyumweru ntabwo tubura abarwayi bari hagati ya bane (4) na batanu (5) mu bo dusuzuma tugasanga bafite ubwo burwayi.”
Ubwo iyi ndwara yatangazwaga mu Rwanda, inzego z’ubuzima zakunze gushishikariza abantu uburyo bwo kuyirinda, burimo kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye n’umuntu wagaragaje ibimenyetso, mu gihe iyi nzira ari yo iri ku isonga mu gukwirakwira kw’iyi ndwara mu Rwanda.
Dr. Edson Rwagasore yagize ati “Muri abo barwayi bose tumaze kubona, abenshi barenga 95%, ni abantu bandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina.”
Iki cyorezo cy’ubushita bw’inkende cyagaragaye mu Rwanda kuva muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, Dr. Edson Rwagasore yaboneyeho kwibutsa abantu ko kigihari, bityo ko bakwiye gukomeza kubahiriza ingamba n’inama bahabwa n’inzego z’ubuzima zirimo kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye n’umuntu wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.
Uburyo kandi bwatangajwe n’inzego z’ubuzima mu Rwanda bwo kwirinda iyi ndwara, harimo kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso byayo cyangwa gukora ku bikoresho yakozeho, ndetse no gukaraba intoki kenshi kandi neza ukoresheje amazi n’isabune.
Ibimenyetso by’iyi ndwara, harimo ubushita cyangwa ubuheri ku ruhu; umuriro mwinshi; kubabara mu muhogo; umutwe ukabije; ububabare bw’imitsi; ububabare mu mugongo, intege nke no kubyimba udusabo tw’amaraso (ganglions lymphatiques).
RADIOTV10