U Rwanda rwakiriye abandi bantu 149 baturutse muri Libya basaba ubuhungiro n’abimukira, baje kuba bari muri iki Gihugu mu gihe bagishakirwa Ibihugu bibakira, aho biganjemo abakomoka muri Eritrea na Sudan.
Aba bantu bakiriwe n’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, bakiriwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR-Rwanda.
Aba bantu 149, barimo 54 bakomoka mu Gihugu cya Eritrea 54, hakabamo abandi 51 bakomoka mu Gihugu cya Sudan.
Harimo kandi abantu 17 bo muri Sudani y’Epfo, hakabamo abandi 15 bo muri Ethiopia, ndetse n’abandi 12 bo muri Somalia.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko aba bantu bahise boherezwa mu Nkambi isanzwe icumbikirwamo abaturutse muri Libya, iri i Gashora mu Karere ka Bugesera, mu gihe bagishakirwa Ibihugu bizabakira.
Iyi Minisiteri kandi yaboneyeho kwibutsa ko aba bantu bakirwa, ari igikorwa gihuriweho na “Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bashyizeho uburyo bwo kubacumbikira, mu rwego rwo gutabara ubuzima bwabo, no kubafasha kugira ngo bazabone ibisubizo by’igihe kirambye bikwiye impunzi zitabashije kugera aho zajyaga zaheze muri Libya, zigenda zizanwa mu Rwanda by’igihe gito.”
Imibare yagiye hanze muri Nzeri uyu mwaka wa 2024, yagaragazaga ko u Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi 2 474 zaturutse muri iki Gihugu cya Libya, ndetse icyo gihe, UNHCR yavugaga ko abantu 1 817 muri aba, bari bamaze koherezwa mu bindi Bihugu byabakiriye, aho abakabakaba 700 gusa ari bo bari basigaye muri iyi nkambi ya Gashora.
RADIOTV10