Polisi y’u Rwanda yafashe litiro 2 060 za Mazutu bikekwa ko ari injurano zibiwe mu bice bitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo ku makamyo akoresha umuhanda munini Kigali-Kamonyi-Nyanza-Huye, hanafatwa batatu baziguze.
Ibi bikorwa byakozwe mu mukwabu wakozwe na Poliri y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, nk’uko tubikesha Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.
Polisi y’u Rwanda, ivuga ko ibi bikorwa byakozwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, aho byakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage bayihaye amakuru kuri ibi bikorwa.
Muri uyu mukwabu, mu Karere ka Nyanza, hafashwe abantu batatu bakekwaho kugura mazutu y’injurano, ndetse hanafatwa Litiro 1 000 zayo.
Aba bantu batatu, bafatiwe mu bice binyuranye byo muri aka Karere ka Nyanza, birimo Kigoma, Gasoro na Nyakabungo, aho bikekwa ko iyi mazutu yafashwe, yibwe ku makamyo mu muhanda munini Kigali-Kamonyi-Nyanza-Huye.
Polisi yo mu Ntara y’Amajyepfo kandi yatangaje ko mu Karere ka Kamonyi, na ho hafashwe litiro 1 000 za Mazutu na zo bikekwa ko zibwe ku makamyo.
Muri aka Karere Kamonyi, ho hafashwe Mazutu, zasanzwe mu duce twa Gacurabwenge, Kigembe, na Mushimba, ariko “abakekwa kuyiba barimo gushakishwa.”
Muri iyi Ntara y’Amajyepfo, kandi hafashwe abasore batandatu bakekwaga gukora ubujura butandukanye harimo no gutega abantu bakabambura mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Save.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatanga ubutumwa agira ati “Turaburira abatekereza kwishora mu byaha nk’ibi by’ubujura kubireka kuko Polisi idashobora kubihanganira.”
Yaboneyeho kandi gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma uru rwego rutahura abakekwaho ibi byaha, abasaba gukomeza ubu bufatanye na Polisi mu guhana amakuru ku cyahungabanya umutekano kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.
RADIOTV10