Umusore wo muri Nigeria wari warakatiwe igihano cy’urupfu kubera kwiba inkoko, byemejwe ko agiye kubabarirwa nyuma y’imyaka 14 afunze.
Ibi byatangajwe na Guverineri w’Intara ya Osun mu majyepfo ya Nigeria, wavuze ko Leta ye itanga imbabazi ndetse ko vuba baza kurekura Morakinyo Sunday wafunzwe mu mwaka wa 2010 afite imyaka 17.
BBC ivuga ko icyo gihe uwo Sunday yari kumwe na mugenzi we batera urugo rw’umupolisi bitwaje imbunda arabatesha ariko bamwiba inkoko n’amagi. Baje kuburanishwa birangira bakatiwe urwo gupfa, igihano kitishimiwe na benshi bavuga ko iki gihano cyafatanywe kwihanukira kuko kitanganya uburemere n’icyaha bakoze.
Kuva ubwo, abo mu muryango w’uyu musore bafatanyije n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntibasibye gusaba ko yarekurwa kuko icyo gihano cyari kihanukiriye.
Nyuma yo kubabarirwa, biteganyijwe ko uyu musore azarekurwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025. Icyakora itangazo rivuga ku mbabazi zigomba guhabwa uyu musore, ntacyo rivuga kuri mugenzi we bafunganywe.
Igihano cy’urupfu kiri mu bihano bitangwa muri Nigeria, gusa kuva mu mwaka wa 2012 nta muntu uricwa, mu gihe hari abantu 3 400 bategereje guhabwa iki gihano cy’urupfu.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10