Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umusore wari warakatiwe urwo gupfa kubera kwiba inkoko yafatiwe ikindi cyemezo

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in AMAHANGA
0
Umusore wari warakatiwe urwo gupfa kubera kwiba inkoko yafatiwe ikindi cyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wo muri Nigeria wari warakatiwe igihano cy’urupfu kubera kwiba inkoko, byemejwe ko agiye kubabarirwa nyuma y’imyaka 14 afunze.

Ibi byatangajwe na Guverineri w’Intara ya Osun mu majyepfo ya Nigeria, wavuze ko Leta ye itanga imbabazi ndetse ko vuba baza kurekura Morakinyo Sunday wafunzwe mu mwaka wa 2010 afite imyaka 17.

BBC ivuga ko icyo gihe uwo Sunday yari kumwe na mugenzi we batera urugo rw’umupolisi bitwaje imbunda arabatesha ariko bamwiba inkoko n’amagi. Baje kuburanishwa birangira bakatiwe urwo gupfa, igihano kitishimiwe na benshi bavuga ko iki gihano cyafatanywe kwihanukira kuko kitanganya uburemere n’icyaha bakoze.

Kuva ubwo, abo mu muryango w’uyu musore bafatanyije n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntibasibye gusaba ko yarekurwa kuko icyo gihano cyari kihanukiriye.

Nyuma yo kubabarirwa, biteganyijwe ko uyu musore azarekurwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025. Icyakora itangazo rivuga ku mbabazi zigomba guhabwa uyu musore, ntacyo rivuga kuri mugenzi we bafunganywe.

Igihano cy’urupfu kiri mu bihano bitangwa muri Nigeria, gusa kuva mu mwaka wa 2012 nta muntu uricwa, mu gihe hari abantu 3 400 bategereje guhabwa iki gihano cy’urupfu.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Next Post

Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho

Related Posts

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru
AMAHANGA

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho

Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.