Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yatangaje ko ubutumwa bwakiriwe na Perezida Paul Kagame bwoherejwe n’Umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na DRC, bugamije gusubukura ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi, kandi ko ibiganiro byabaye hagati ya Perezida n’intumwa yabuzanye, byagenze neza.
Ubu butumwa bwakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024 ubwo yakiraga intumwa yihariye ya Perezida wa Angola, João Laurenço wahawe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ubutumwa bwazanywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, wakiriwe na Perezida Kagame, aherekejwe na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Mu kiganiro Nduhungirehe yagiranye na TV 5 Monde nyuma y’iki gikorwa, yabajijwe n’umunyamakuru icyavuye mu biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’iyi ntumwa yihariye ya mugenzi we wa Angola, avuga ko yari imuzaniye ubutumwa.
Yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola yari azanye ubutumwa bw’umuhuza, mu rwego ndetse n’ubushake bwo kugira ngo husubukurwe ibiganiro, kandi ibiganiro bagiranye byatanze umusaruro. Ariko nyine birumvikana nta byinshi nabivugaho.”
Umunyamakuru kandi yamubajije niba abantu bakwizera ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC bigiye gukomeza, amusubiza amubwira ko u Rwanda rwamye rubifitiye ubushake kandi ko ntaho burajya.
Ati “Twe igihe cyose twahoze twifuza tuniteguye ibiganiro, kandi twakomeje gushyigikira ibiganiro by’i Luanda, kandi nubwo inama yasubitswe ariko tuzakomeza gukorana n’abo ari bo bose babyifuza kugira ngo tugerageze ko ibiganiro byakomeza.”
Kimwe mu byatumye inama yari guhuza Perezida Paul Kagame na Tshisekedi isubikwa, ni ukuba Congo yari imaze gutangaza ko itazaganira na M23 nyamara yari yabanje kubyemera.
Minisitiri Nduhungirehe, muri iki kiganiro na TV 5 Monde yongeye kubisubiramo ko uko byagenda kose Congo igomba kuganira na M23 kugira ngo hashakwe umuti wa burundu w’ibibazo byatumye havuka uyu mutwe.
Yongeye gushimangira ko ntakindi gituma u Rwanda rukomeza gusaba ko habaho ibi biganiro, ari uko ibibazo bya M23 binagira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda, kuko DRC ibyitwaza igakorana n’abashaka kuwuhungabanya barimo FDLR, ndetse bikanagira ingaruka ku mutekano w’akarere, dore ko ubu ubutegetsi bwa Congo bukomeje kongera abacancuro b’Abanyaburayi, mu mirwano imaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
RADIOTV10