Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Ikibazo bamaranye imyaka itanu bagihaweho igisubizo kibasaba kwitekerezaho

radiotv10by radiotv10
24/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Ikibazo bamaranye imyaka itanu bagihaweho igisubizo kibasaba kwitekerezaho
Share on FacebookShare on Twitter

Abafite imirima y’icyayi mu gishanga cya Kagera mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bamaze imyaka itanu bagaragaza ikibazo cy’ikiraro kirengerwa n’amazi akangiza imyaka yabo, bakibaza icyabuze ngo gikemurwe, mu gihe ubuyobozi buvuga ko hataraboneka ubushobozi, ariko ko baramutse babufite na bo bacyikemurira.

Ubwo hubakwaga umudugudu w’icyitegererezo wa Bahimba, nibwo ikiraro cyari gisanzwe kiri kuri uyu muhanda cyasenywe, cyongera kubakwa ariko noneho hubakwa igito ugereranyije n’icyahahoze, bikaba byaratumye iki gishya gihorana ibibazo, n’icyayi baba bahinze kikabigenderamo

Mvuyekure Aloys ati “Ntibigitanga umusaruro kubera imyuzure y’uyu mugezi wa Kagera wajyanye ubuso bwinshi kubera iki kiraro cyubatswe nabi.”

Aba baturage bakomeza bagaragaza ko iki kiraro cyababereye nk’ihwa mu kirenge kuva cyubakwa mu myaka itanu ishize kuko ngo kimaze kubakenesha.

Ndimurwango Aoron ati “Cyadusubije inyuma kuko buriya hariya mpafite umurima w’icyayi nakuragamo nk’ibihumbi 50 cyangwa 60 ariko ubu hari n’igihe ntabona ibihumbi 10.”

Bavuga ko iki kibazo bakivuze kenshi, ndetse ubuyobozi bukaba bukizi, ariko ko ntacyo bugikoraho.

Mwemezi Assiel ati “Akarere karabizi turabizi ariko kugira ngo baze kugisenya byarananiranye kandi iki cyayi ni cyo dukuraho ubuzima bwacu bwose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko hataboneka ubushobozi bwo kubaka iki kiraro kuko hari ibindi byihutirwaga.

Ati “Ntabwo twahise tukibonera ubushobozi kuko twabanje ibyo twabonaga ko bifite ingaruka ku buzima bw’abaturage, ariko babonye ubushobozi mbere yacu bazagikore kuko bafite uruganda rw’icyayi n’abandi bafatanyabikorwa.”

Cyokora nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhuza ikibazo cy’iki kiraro n’ibiza by’umwaka ushize wa 2023, aba bahinzi bagaragaza ko ntaho bihuriye kuko bisaba gusa ko imvura igwa ari nyinshi ubundi umugezi wa Kagera ugahita wuzura ukakirengera.

Bavuga ko uko imvura iguye ari nyinshi yangiza icyayi cyabo
Ngo ntibumva icyabuze ngo iki kibazo gishakirwe umuti

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Herekanywe ukekwaho ubutekamutwe burimo ubwo yakoreye umukobwa yabeshye urukundo akamurya 4.000.000Frw

Next Post

Uko byifashe muri Congo: M23 yagaragaje igifaru yambuye FARDC ishinja amarorerwa

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byifashe muri Congo: M23 yagaragaje igifaru yambuye FARDC ishinja amarorerwa

Uko byifashe muri Congo: M23 yagaragaje igifaru yambuye FARDC ishinja amarorerwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.