Umuturage ufite ubumuga bw’ingingo wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, uvuga ko amaze imyaka 10 asabye icumbi Perezida wa Repubulika, avuga ko yagannye ubuyobozi bw’Umurenge inshuro nyinshi, bugahora bumubwira ngo azagaruke, ariko ntibugire icyo bumumarira.
Gasabimbabazi Patrick w’imyaka 46, atuye mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero, aho aba mu nzu nto y’icyumba kimwe gifite metero ebyiri kuri eshatu, avuga ko akodesha 7 000 Frw mu gihe muri VUP ahabwa 7 500 Frw.
Uyu muturage ukunze kugaragara mu mujyi wa Gisenyi asabiriza, avuga ko aramutse abonye icumbi abamo, adakodesha; yabasha kwibeshaho, ndetse ko mu myaka 10 ishize yari yarisabye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ariko ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiye bumurangarana.
Ati “Nagiye ku Murenge wa Gisenyi kwibutsa icumbi nari nasabye Perezida wa Republika, uko ngezeyo ngo nzagaruke, ngeza aho kubera n’imbaraga nke nshika intege ndabyihorera, icyo bampaye ni ikarita y’abafite ubumuga gusa.”
Akomeza agira ati “Ariko icumbi ndibonye nzi neza ko nta kode ndibwishyure sinasubira ku muhanda kuko natereka n’akameza imbere y’umuryango maze n’umuturanyi akampahira.”
Abaturanyi b’uyu muturage, na bo bavuga ko akeneye ubufasha, na bo bagashimangira ko aramutse abonye icumbi rye bwite, byagira icyo bimumarira.
Muhawenimana Josiane ati “Dore anaba wenyine gutya, amaze hano umwaka, nta n’umuryango ahari agira kuko sindabona hari uwamusuye. Nta n’umuyobozi turabona aza no kumureba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ikibazo cy’uyu muturage atari akizi, ariko ko n’ubuyobozi bw’Umurenge bwakabaye bwarakimenyesheje ubw’Akarere.
Yagize ati “Ntabwo ari njye kamara, kuko n’Umurenge ukoze raporo ukayitwohereza ukorera ubuvugizi umuturage turamufasha kuko hari ibidakorwa n’Akarere bigakorwa n’abafatanyabikorwa Akarere kabigaragaje.”
Uyu muyobozi avuga ko uyu muturage akwiye kugana Ubuyobozi bw’Akarere bukamufasha, ariko agacika kuri iyi ngeso yo gusabiriza, kuko itemewe.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10