Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu Burundi, aho yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye, bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye n’imikoranire mu bijyanye no guteza imbere amahoro n’umutekano.
Perezida Félix Tshisekedi yagiriye uru ruzinduko mu Burundi kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, ubwo yari akubutse muri Congo-Brazzavile aho yari yagiye ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, na ho yari yahuye na mugenzi we Denis Sassou Nguesso.
Tshisekedi ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege, yakiriwe na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, babanza gusurutswa mu mbyino gakondo z’i Burundi.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, avuga ko uru ruzinduko rwa Tshisekedi rugamije gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.
Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi, yagize iti “Mu rwego rwo gukomeza imigenderanire n’ubucuti hagati y’Igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n’U Burundi, kuri uyu wa 22 Ukuboza, Umukuru w’Igihugu cya Congo RDC nyakubahwa Antoine Félix Tshisekedi yagendereye mugenzi we w’u Burundi, nyakubahwa Evariste Ndayishimiye.”
Perezidansi y’u Burundi, ikomeza igira iti “Ni urugendo rugaragaza ko ibi Bihugu byombi byiyemeje gukomeza ku rundi rwego imigenderanire bisanganywe, byumwihariko mu bijyanye no gutsimbataza amahoro, umutekano, iterambere no kubaho neza kw’abenegihugu b’ibi Bihugu uko ari bibiri, u Burundi na RDCongo.”
Perezida Tshisekedi yagiye mu Burundi akiva muri Congo-Brazzaville, aho yahise ahitira muri iki Gihugu cy’igituranyi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatandatu byari byatangaje ko mu biganiro byo mu muhezo Tshisekedi yagiranye na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, banagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Perezidansi ya DRC yagize iti “Ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano biri mu karere, Perezida Sassou N’gesso yashimiye umuhate wa mugenzi we wa Angola, Joâo Lourenço, ukomeje gushakira umuti ukwiye ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC abinyujije mu biganiro by’i Luanda.”
Izi ngendo Tshisekedi yagiriye muri ibi Bihugu bibiri, zibaye mu nyuma y’iminsi micye ibiganiro byagombaga kumuhuza na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bisubitswe mu buryo butunguranye.
Isubikwa ry’ibi biganiro byagombaga kubera i Luanda muri Angola, ryaturutse ku ngingo imwe itarumvikanyweho mu nama y’Abaminisitiri ya karindwi yari yabaye mbere ho amasaha macye y’iyi yagombaga guhuza Abakuru b’Ibihugu, aho Guverinoma ya Congo yisubiyeho ku biganiro yari yemeye kuzagirana na M23, ikavuga ko itazaganira n’uyu mutwe.
RADIOTV10