Umugabo w’imyaka 29 utuye mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma yuko atahuweho kuba yari yarahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo, aho byamenyekanye nyuma yo gutongana na mugenzi we wari ubizi agahita amushyira hanze.
Uyu mugabo witwa Venutse utuye mu Muduguru wa Karengere mu Kagari ka Mbuga mu Murenge wa Nyabinoni, aho yasanzwe yari yarahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo uri munsi y’urugo rwe.
Nyuma yo gutahurwa, yahise ashyikirizwa inzego, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kiyumba kugira ngo dosiye y’ikirego cye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Dusabimana Télesphore uyobora by’agateganyo Umurenge wa Nyabinoni, yemereye ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru ko uyu Venuste yafashwe nyuma yuko hatahuwe ko yari yarahinze urumogi.
Uyu muyobozi avuga ko intandaro yo gutahura uyu mugabo, yabaye amakimbirane yabaye hagati ye n’umuturanyi we batonganye, ubundi akamwaka amafaranga kugira ngo atamumenera ibanga amubikiye ndetse baniyunge.
Yavuze ko uwakaga amafaranga ari uwari wabwiwe nabi na Venuste kuko yari yamukomereje, ariko undi amubwira ko atayabona ngo kuko yari menshi.
Uyu muyobozi w’Agateganyo, yagize ati “Yamusabaga amafaranga menshi kugira ngo biyunge, undi amubwira ko atayabona usibye kwiyunga gusa.”
Uyu muturage yahise abwira mugenzi we ko agiye gushyira hanze amakuru ko uyu Venuste yahinze urumogi, ari na bwo yahise abitangariza inzego.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo, avuga ko atari ubwa mbere uyu muturage avuzweho iki cyaha, kuko yanigeze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco Iwawa.
RADIOTV10