Sunday, August 2, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi barira ayo kwarika kandi bari babonye umusaruro ushimishije

Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi barira ayo kwarika kandi bari babonye umusaruro ushimishije

Bamwe mu bahinzi b’imyumbati mu Karere ka Nyanza, byumwihariko mu gice kizwi nk’Amayaga, baravuga ko bari babonye umusaruro ushimishije, ariko bakaba barabuze isoko, ku buryo hari abari kugurisha ku giciro cya 1/2 cy’icyo bari basanzwe bagurishaho.

Uwimana Drocela ati, avuga ko ikilo cy’imyumbati cyari gisanzwe kigura 500 Frw, none ubu bamwe mu babuze uko bagira kubera kubura isoko, bari guteza umusaruro wabo kuri 250 Frw.

Ati “Umuhinzi arahomba kuko tuba twahinze bitugoye bihenze, wajya kugurisha ukabura aho ugurishiriza umusaruro wawe naho bakuguriye bakaguhenda.”

Mugenzi we witwa Sebuto Emmanuel na we yagize ati “Abahinzi turahomba rwose kuko iyo uhinze ukabura isoko umusaruro wawe bituma ubukene  buza mu muryango kandi warahinze.”

Aba bahinzi bavuga ko mbere imyumbati bayigurirwaga ku giciro kiri hejuru ugereranyijen’icyo bagurirwaho ubu ndetse abenshi barayihunitse kubera kwanga kuyitangira aya mafaranga macye, ku buryo batabonye isoko mu maguru mashya, yakwangirika.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kajyambere Patrick avuga ko ibiciro by’iki gihingwa bigenda bihindagurika bitewe n’umusaruro wabonetse.

Ati “Iyo ibihe byagenze neza hari igie umusaruro uba mwinshi ibiciro bikajya hasi, tugiye kubikurikirana twumvikane n’uruganda rwa Kinazi ndetse n’abandi baguzi b’ahandi tukumvikana tugashaka isoko.”

Mu Karere ka Nyanza, imyumbati ihingwa ku buso busaga hegitari 7 000, ifatwa nka kimwe mu gihingwa cy’ingenzi gitunze aba bahinzi bo muri aka Karere cyane cyane mu gice cy’Amayaga mu Mirenge ya Ntyazo, Muyira, Kibirizi, Kigoma na Busoro.

Bari babonye umusaruro ushimishije
Bafite ikibazo cy’isoko
Bamwe baremera bakawuteza kuri 1/2 cy’igiciro bari basanzwe bagurirwaho

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

One thought on “Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi barira ayo kwarika kandi bari babonye umusaruro ushimishije

  1. Iki giciro nicyo ahubwo hakagobye kwiga kubishorwamo icyo kiguzi kikaba cyagabanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − six =