Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Abanyarwanda baturutse mu bice binyuranye by’Igihugu mu ngeri zose, mu gitaramo n’ibirori byo gusangira iminsi mikuru, byaranzwe n’ibyishimo bisendereye.
Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024 muri Kigali Convention Center, ahari hateraniye Abanyarwanda ibihumbi bo mu ngeri zinyuranye, kuva ku rwego rwo hasi kugeza ku bayobozi bo mu nzego nkuru z’Igihugu.
Ibi birori byanaranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro, aho ababyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi barimo Bruce Melodie na Nel Ngabo, bari mu bagezweho muri muzika Nyarwanda.
Perezida Paul Kagame, kandi yaboneyeho kwifuriza abitabiriye ibi birori impera nziza z’umwaka wa 2024, ndetse no kuzatangira neza umwaka utaha wa 2025.
Umukuru w’u Rwanda, kandi yagarutse ku byaranze ubuzima bw’Igihugu muri uyu mwaka, avuga ko nubwo hari ibitarabaye byiza, ariko ibyinshi byari byiza, ku buryo hari impamvu yo kwishima.
Yagize ati “Uyu mwaka tugiye gusoza, wabayemo ibintu byinshi byiza, ibyiza ni byo mbona. Ibindi bitari byiza, tubishyira iruhande tukagira uko tubigenza bikagaruka ku murongo.”
Perezida Kagame kandi yongeye kugira ati “Dukomeze kwishimira ibyiza byacu dukorera, dushyiramo ubushake, imbaraga n’ubushishozi, kandi igihe cyose kibonetse, tujye twishima pe. Si ko ubuzima bukwiriye kugenda se? Wishimira icyo ugezeho, ugateganyiriza […] Ntabwo imbaraga zose uzisiga aha ngaha.”
Umukuru w’u Rwanda yongeye kwizeza Abaturarwanda ko ntagishobora kuzahungabanya umutekano wabo nubwo hari abafite umugambi wo kuwuhungabanya, ndetse abibutsa ko igihe cyabo kibaze.
RADIOTV10