Umugabo w’imyaka 30 wari umuzamu w’inyubako itaruzura iri mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, basanze yapfuye bikekwa ko yahanutse aturutse mu igorofa ya kabiri yararagamo, aho binakekwa ko ashobora kuba yari yasinze kuko asanzwe akunda agasembuye ndetse ko aho yari ari banahasanze icupa ricagase inzoga.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamuhirwa mu Kagari ka Kamurera, mu Murenge wa Kamembe, aho uyu nyakwengera Ndayisenga Jean basanze yapfuye nyuma yo guhanuka mu igorofa yarindaga.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo witabye Imana mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu, yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Cyitwa Imvaho Nshya, yavuze ko ubwo inzego zajyaga kureba iby’urupfu rw’uyu muturage, basanze aho yari ari hari n’icupa ry’inzoga ashobora kuba yari ari kunywa.
Uyu muyobozi avuga kandi ko n’amakuru yatanzwe n’abaturage, yemezaga ko nyakwigendera yagiye mu kazi yasinze, ku buryo yabuze imbaraga agahanuka akikubita hasi.
Ati “Uko bigaragara yahubutse abura gitangira agera hasi abanza agahanga karasaduka arapfa.”
Uyu muyobozi uvuga ko amakuru arambuye azatangwa nyuma y’iperereza kuko inzego zirishinzwe zahise zitangira kurikora, yasabye abantu kwirinda ubusinzi.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma, hanamenyekane icyamuhitanye.
Marc Niyonzima, nyiri iyi nyubako yarindwaga na nyakwigendera, yavuze ko uyu wamukoreraga, yari amaze ibyumweru bitatu amukorera, na we akaba yamenye urupfu rwe nyuma yo guhamagarwa n’uwamubonye mu gitondo yaguye hasi.
Ati “Yari umukozi mwiza ariko agira ingeso y’ubusinzi ku buryo no ku wa 03 Mutarama yari yiriwe anywa aza ku izamu yasinze. Bampamagara, tunajya kureba uko byagenze, ku idirishya yari yicayeho twahasanze icupa ry’inzoga yanywaga, arigejejemo hagati.”
Uyu muturage avuga ko batapfa kumenya igihe nyirizina nyakwigendera yaba yarahanukiye, ariko ko bakeka ko byatewe n’izereri yo kuba yari yasinze, yatumye abura imbaraga, agahanuka, agahita yitaba Imana.
RADIOTV10