Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire, yavuze ko amahanga yamaganye umutwe wa M23 kuba warafashe Teritwari ya Masisi, akongera no gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha uyu mutwe, hari byinshi yirengagije, byagakwiye kwitabwaho kurusha ibi byagarutsweho mu matangazo.
Ni nyuma yuko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushyize hanze itangazo, wamagana kuba umutwe wa M23 warafashe igice cya Masisi, uwusaba gusubira inyuma byihuse.
Mu itangazo ry’uyu Muryango, wongeye gushinja u Rwanda ikinyoma cyahimbwe n’ubutegetsi bwa Congo, ko rufasha uyu mutwe wa M23, ukarusaba guhagarika imikoranire iyo ari yo yose na wo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire; mu nyandiko yashyize hanze mu ijoro ryacyeye, yavuze ko “mu ntangiro z’uyu mwaka, nasomye inyandiko zinyuranye z’amatangazo yasohowe n’Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga bakomeje kwamana kuba Teritwari ya Masisi yarafashwe na M23.”
Akomeza avuga kandi ko “Menshi muri ayo matangazo yongera gushinja u Rwanda gufasha M23, bakoresheje imvugo zibogamye, bavugamo ko habayeho kuvogera ubusugire bwa DRC.”
Akomeza avuga ko aya matangazo y’aya mahanga, hari byinshi yirengagije byagakwiye kuba ari byo biza imbere y’ibi byatangajwe, kuko ari na byo bibazo kurusha ibyo aya mahanga yavuze.
Yavuze ko mu byirengagijwe, harimo nko kuba “Ibice byinshi bya Teritwari ya Masisi, biri cyangwa byahoze mu maboko y’abajenosideri ba FDLR kandi ari umutwe ukomoka mu mahanga uri ku butaka bwa Congo. Ariko nta na rimwe ibyo Bihugu byigeze byamagana kuba uku kuvogera kwabaye karande gukorerwa ubusugire n’ubutaka bya Congo by’imiryango migari y’Abanyekongo, birimo n’imitungo y’Abanyekongo b’Abatutsi. Ni nk’aho Umutwe w’abajenosideri b’Abanyarwanda ufite ubudahangarwa ku butaka bwa DRC kurusha Abanyekongo ubwabo bakomeje kububuzwaho uburenganzira.”
N’abacancuro b’iwabo birengagijwe
Amb. Olivier Nduhungire kandi yavuze ko mu byatangajwe n’aya mahanga, hirengagijwe ikibazo cy’abacancuro b’Abanyaburayi bari mu rugamba rumaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, nyamara bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.
Nanone kandi hakaba hirengagijwe kuba igisirikare cya Congo (FARDC) kiri gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uw’iterabwoba wa FDLR, uwa CMC Nyatura, abarwanyi b’abanyarugomo ba Wazalendo ndetse n’igisirikare cy’u Burundi.
Ati “Yewe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ibihugu binyamuryango aho abo bacancuro baturuka, bakaba bakomeje kuruca bakarumira ntibagire n’icyo bakora kuri ibi bikorwa bigize ibyaha bikorwa n’abo bacancuro.”
Yakomeje avuga kandi ko ikibabaje ari ukuba aya mahanga arimo Ubumwe bw’u Burayi n’ibindi Bihugu, bakomeje gusohora aya matangazo, nyamara barananiwe gukemura umuzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC byo guhonyora uburenganzira bw’Abanyekongo b’Abatutsi, ari na byo byanatumye havuka umutwe wa M23 urwanirira uburenganzira bwabo.
Ati “Ariko nta na rimwe muri ayo matangazo y’Ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga, agaragaza ko hakenewe ibiganiro bya Politiki hagati ya Guverinoma ya DRC na M23, bishobora kuba umuti w’umuzi w’ibi bibazo bigatuma haboneka igisubizo kirambye cy’amakimbirane.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yavuze ko umuti w’ibi bibazo, utazava mu bisubizo byo gukemura ibibazo bigaragara ubu, hatabayeho gukemura umuzi wabyo, cyangwa ngo uve mu kwiyerurutsa kwakomeje kubaho no kuba ubutegetsi bwa Congo bwarakomeje kwegeka ibirego by’ibinyoma ku bindi Bihugu.
Ati “Inzira yonyine ikwiye, ni uguha agaciro ikibazo cy’Abanyekongo b’Abatutsi bakomeje gutotezwa ndetse n’ibyugarije umutekano w’u Rwanda (nk’uko bigaragazwa n’amagambo y’ubushotoranyi ya Perezida Tshisekedi), ni byo bishobora kuba byagarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k’Ibiyaga Bigari.”
Mu matangazo akomeje gushyirwa hanze n’aya mahanga kandi, asaba ko hubahirizwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro z’i Luanda, irimo ko hasenywa umutwe wa FDLR, ariko ukaba ukomeje kuba mu njishi z’ingobyi y’ubutegetsi bwa Congo bari gukorana mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bwa bene wabo b’Abanyekongo.
RADIOTV10