Umutwe wa M23 wavuze ko ubwo hagombaga kuba ibiganiro byari guhuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, FARDC yamenyesheje intumwa za Congo zari muri Angola ko yatsinze uyu mutwe, bigatuma Guverinoma y’iki Gihugu yisubiraho ku kuganira na wo, byanabaye imbarutso y’isubikwa ry’iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu.
Ibi biganiro byagombaga kuba tariki 15 Ukuboza 2024, i Luanda muri Angola, byari byabimburiwe n’iby’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bari bahuriye i Luanda kugira ngo bategura ibi by’Abakuru b’Ibihugu.
Muri ibi biganiro byahuje Abaminisitiri, Intumwa za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu buryo butunguranye zisubiye ku ngingo yo kuganira n’umutwe wa M23, mu gihe mu butumire u Rwanda rwari rwakiriye, rwari rwamenyesheje ko noneho ubutegetsi bw’i Kinshasa bwemeye kuzaganira na M23.
Iyi ngingo yamaze amasaha icyenda iganirwaho, ni na yo yabaye nyirabayazana y’ihagarikwa ry’inama yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi, aho bagombaga no gushyira umukono ku masezerano yo kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, kandi ibi bitashoboka Congo itabanje kwicarana ku meza y’ibiganiro na M23.
Umuvugizi wa M23, Balinda Oscar; mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko hari impamvu itaramenyekanye yabaye imbarutso y’isubikwa ry’ibi biganiro byagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi.
Ati “Abenshi nta n’ubwo mwamenye uko byagenze, ariko twe tuba hano turabizi. Abasirikare ba Congo bari ku rugamba, hariya i Matembe muri Lubero, twe twaravuze tuti ‘reka tureke kurwana’ bo rero bagira ngo baturangije ko tutakiriho, babwira intumwa zabo zari muri Angola bati ‘mureke ikibazo twagikemuye mu buryo bwa gisirikare, nta mpamvu yo kongera kwemera ibiganiro’.”
Ibi byatumye intumwa zari i Luanda zisubira kuri iyi ngingo yo kuganira n’umutwe wa M23, bituma iyi nama ya karindwi yo ku rwego rw’abaminisitiri ihumuza ntacyo igezeho gifatika, kandi ari yo yari kuvamo imyanzuro yagombaga guha umurongo iyari guhuza Abakuru b’Ibihugu bucyeye bwaho.
Kuva ibi biganiro byasubikwa, imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC, yarushijeho gukaza umurego, ndetse bituma uyu mutwe ufata ibindi bice birimo Umujyi wa Masisi.
Ni mu gihe kandi Imiryango Mpuzamahanga irimo uw’Ubumwe bw’u Burayi, wamagana kuba M23 yafashe Teritwari ya Masisi, ndetse usaba uyu mutwe gusubira inyuma byihuse.
Balinda Oscar avuga ko kuba bakomeje gufata ibi bice, bidafitanye isano no kuba ubutegetsi bwa Congo bwaranze ibiganiro, ahubwo ko na bo bisanga ari ngombwa gufata ibyo bice. Ati “Twe twisanga ahantu ari uko baduteye.”
RADIOTV10