Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwigeze gufungirwa kwiyita Umupolizi akarya amafaranga y’abaturage yongeye gufatirwa mu cyuho

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwigeze gufungirwa kwiyita Umupolizi akarya amafaranga y’abaturage yongeye gufatirwa mu cyuho
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 22 wigeze gufungirwa kwiyita umupolisi akarya amafaranga y’abaturage no kwiba telefone, ubu arakekwaho kwiba moto y’umumotari yari asize hanze aho atuye mu Murenge wa Gisenyi, yafashwe na Polisi y’u Rwanda ari kuyisunika.

Uyu musore yafatiwe mu mu Mudugudu w’Umubano mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025.

Yafashwe ari gusunika muto yo mu bwoko bwa TVS Victor isanzwe ikoreshwa n’umumotari utuye muri aka gace, aho yari avuye mu kazi akaza akayiparika hanze, yasubirayo akayibura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; SP Bonaventure Twizere Karekezi, yagize ati “Ubwo umumotari usanzwe ukorera mu mujyi wa Rubavu yari atashye nijoro avuye mu kazi, yasize moto ye hanze nk’uko bisanzwe, yinjira mu nzu, hashize akanya agarutse kuyinjiza mu nzu asanga bayitwaye.

Yahise yihutira gutanga amakuru kuri Polisi, hatangira igikorwa cyo kuyishakisha, ahagana mu gihe cya saa kumi zishyira saa kumi n’imwe z’urukerera, uwo musore aza gufatirwa muri uriya mudugudu w’Umubano arimo kuyisunika.”

SP Karekezi yavuze ko uyu musore wafatanywe moto akekwaho kwiba, asanzwe akekwaho ubujura kuko no mu mwaka wa 2016 yigeze gufungwa azira kwaka amafaranga abaturage yiyita umupolisi no kwiba telefone.

Uyu musore, nyuma yo gufatwa yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha, moto yafatanywe ihita isubizwa nyirayo.

Ni mu gihe uwari wibwe moto, we yayisubijwe, aboneraho kugira inama bagenzi be kujya birinda guparika moto aho batareba ariko n’undi wese wakwibwa akihutira kubimenyesha Polisi kugira ngo ikurikiranwe itaragera kure.

SP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kwicungira umutekano batanga amakuru ku byaha, abasaba gukomeza uwo murongo.

Yongeye kwibutsa abamotari kujya baparika moto zabo aho bizeye umutekano no kuba bazishyiramo ikoranabuhanga rigaragaza aho ziherereye (GPS) kugira ngo mu gihe bazibuze ntibigorane kuzishakisha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda ari mu gahinda k’ibyago yagize

Next Post

Icyorezo giherutse kugaragara mu Rwanda kiravugwa mu Gihugu cy’igituranyi ahantu hateye impungenge

Related Posts

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

by radiotv10
30/06/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga bamaze amezi arenga umunani bavoma amazi...

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

IZIHERUKA

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje
MU RWANDA

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

30/06/2025
Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

28/06/2025
Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyorezo giherutse kugaragara mu Rwanda kiravugwa mu Gihugu cy’igituranyi ahantu hateye impungenge

Icyorezo giherutse kugaragara mu Rwanda kiravugwa mu Gihugu cy’igituranyi ahantu hateye impungenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.