Umusore w’imyaka 22 wigeze gufungirwa kwiyita umupolisi akarya amafaranga y’abaturage no kwiba telefone, ubu arakekwaho kwiba moto y’umumotari yari asize hanze aho atuye mu Murenge wa Gisenyi, yafashwe na Polisi y’u Rwanda ari kuyisunika.
Uyu musore yafatiwe mu mu Mudugudu w’Umubano mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025.
Yafashwe ari gusunika muto yo mu bwoko bwa TVS Victor isanzwe ikoreshwa n’umumotari utuye muri aka gace, aho yari avuye mu kazi akaza akayiparika hanze, yasubirayo akayibura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; SP Bonaventure Twizere Karekezi, yagize ati “Ubwo umumotari usanzwe ukorera mu mujyi wa Rubavu yari atashye nijoro avuye mu kazi, yasize moto ye hanze nk’uko bisanzwe, yinjira mu nzu, hashize akanya agarutse kuyinjiza mu nzu asanga bayitwaye.
Yahise yihutira gutanga amakuru kuri Polisi, hatangira igikorwa cyo kuyishakisha, ahagana mu gihe cya saa kumi zishyira saa kumi n’imwe z’urukerera, uwo musore aza gufatirwa muri uriya mudugudu w’Umubano arimo kuyisunika.”
SP Karekezi yavuze ko uyu musore wafatanywe moto akekwaho kwiba, asanzwe akekwaho ubujura kuko no mu mwaka wa 2016 yigeze gufungwa azira kwaka amafaranga abaturage yiyita umupolisi no kwiba telefone.
Uyu musore, nyuma yo gufatwa yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha, moto yafatanywe ihita isubizwa nyirayo.
Ni mu gihe uwari wibwe moto, we yayisubijwe, aboneraho kugira inama bagenzi be kujya birinda guparika moto aho batareba ariko n’undi wese wakwibwa akihutira kubimenyesha Polisi kugira ngo ikurikiranwe itaragera kure.
SP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kwicungira umutekano batanga amakuru ku byaha, abasaba gukomeza uwo murongo.
Yongeye kwibutsa abamotari kujya baparika moto zabo aho bizeye umutekano no kuba bazishyiramo ikoranabuhanga rigaragaza aho ziherereye (GPS) kugira ngo mu gihe bazibuze ntibigorane kuzishakisha.
RADIOTV10