Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwabwije ukuri America yongeye kuruvugaho ibyo muri Congo ikanagereranya M23 na FDLR

radiotv10by radiotv10
16/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

Amb. Olivier Nduhungirehe

Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bidakwiye kuba Leta Zunze Ubumwe za America zishyira M23 na FDLR mu gatebo kamwe, ananenga kuba iki Gihugu cyararuciye kikarumira ku bikorwa bibi bya FDLR, ariko kikanenga M23 irwanira impamvu zumvikana.

Ni nyuma yuko Ibiro bishinzwe Ububanyi na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America, bishyize hanze ubutumwa byibutsa ibyatangajwe n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu mpera z’umwaka ushize.

Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, mu bihe bitandukanye, zashyize hanze raporo zikubiyemo amwe mu makuru anyuranye n’ukuri, arimo ayo gushinja u Rwanda kuba rufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi Biro bya Leta Zunze Ubumwe za America, bigendeye kuri aya makuru, mu butumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, byagize biti “Raporo y’Itsinda ry’Impuguke za UN yashyizwe hanze mu Kuboza 2024 igaragaza impamvu umuti wo kuba u Rwanda rwacyura ingazo zarwo ndetse no gushaka umuti w’ibibazo bya M23 na FDRL, byihutirwa.”

Asubiza kuri ubu butumwa, Minisitiri Olivier Nduhungire, yavuze ko bibabaje kubona Igihugu nk’iki gishyira mu gatebo kamwe iyi mitwe, kuko nka M23 ari umutwe uharanira uburenganzira bw’abakomeje kubwamburwa, mu gihe FDLR ari uw’iterabwoba wanasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukajya gukomereza iyi ngengabitekerezo mu burasirazuba bwa DRC.

Yagize ati “Iyi mvugo yo gushyira mu gatebo kamwe ibibazo bya M23 na FDLR ntikwiye. Binateye agahinda kuba ubuyobozi bwa US bugereranya umutwe w’abajenosideri n’umuryango urwanira uburenganzira bw’umuryango mugari wakomeje gutotezwa n’ubundi n’uwo mutwe w’abajenosideri.”

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakomeje agaragaza ko bitumvikana kubona imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu nk’iki cy’igihangange, batajya bagira icyo bavuga ku bikorwa bibi bikorwa n’umutwe wa FDLR, ariko bakavuga kuri uyu wa M23 urwanira impamvu yumvikana.

Ati “Ndabibutsa ko ubwo ingo 300 z’Abanyekongo b’Abatusi mu gace ka Nturo muri Teritwari ya Masisi, zatwikwaga mu kwezi k’Ukwakira 2023 na FDLR, ifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo na Nyatura mu maso ya FARDC n’ingabo z’u Burundi, nta tweet nk’iyi y’Ibiro bya US twigeze tubona.”

Leta Zunze Ubumwe za America kandi iherutse na yo gushyira hanze itangazo yamagana ifatwa rya Masisi-Centre yabohojwe na M23, aho iki Gihugu cyasabye uyu mutwe gusubira inyuma, mu gihe cyanakunze na cyo kugwa mu mutego w’ikinyoma ko ufashwa n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 20 =

Previous Post

Imodoka zo muri Congo zafatiwe mu Rwanda mu bikorwa bitemewe na byinshi zari zipakiyemo

Next Post

Hari ibindi byakozwe: Ibyamenyekanye kuri Vestine wo muri Vestine&Dorcas n’umusore basezeranye bigatungurana

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari ibindi byakozwe: Ibyamenyekanye kuri Vestine wo muri Vestine&Dorcas n’umusore basezeranye bigatungurana

Hari ibindi byakozwe: Ibyamenyekanye kuri Vestine wo muri Vestine&Dorcas n’umusore basezeranye bigatungurana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.