Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bidakwiye kuba Leta Zunze Ubumwe za America zishyira M23 na FDLR mu gatebo kamwe, ananenga kuba iki Gihugu cyararuciye kikarumira ku bikorwa bibi bya FDLR, ariko kikanenga M23 irwanira impamvu zumvikana.
Ni nyuma yuko Ibiro bishinzwe Ububanyi na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America, bishyize hanze ubutumwa byibutsa ibyatangajwe n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu mpera z’umwaka ushize.
Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, mu bihe bitandukanye, zashyize hanze raporo zikubiyemo amwe mu makuru anyuranye n’ukuri, arimo ayo gushinja u Rwanda kuba rufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi Biro bya Leta Zunze Ubumwe za America, bigendeye kuri aya makuru, mu butumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, byagize biti “Raporo y’Itsinda ry’Impuguke za UN yashyizwe hanze mu Kuboza 2024 igaragaza impamvu umuti wo kuba u Rwanda rwacyura ingazo zarwo ndetse no gushaka umuti w’ibibazo bya M23 na FDRL, byihutirwa.”
Asubiza kuri ubu butumwa, Minisitiri Olivier Nduhungire, yavuze ko bibabaje kubona Igihugu nk’iki gishyira mu gatebo kamwe iyi mitwe, kuko nka M23 ari umutwe uharanira uburenganzira bw’abakomeje kubwamburwa, mu gihe FDLR ari uw’iterabwoba wanasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukajya gukomereza iyi ngengabitekerezo mu burasirazuba bwa DRC.
Yagize ati “Iyi mvugo yo gushyira mu gatebo kamwe ibibazo bya M23 na FDLR ntikwiye. Binateye agahinda kuba ubuyobozi bwa US bugereranya umutwe w’abajenosideri n’umuryango urwanira uburenganzira bw’umuryango mugari wakomeje gutotezwa n’ubundi n’uwo mutwe w’abajenosideri.”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakomeje agaragaza ko bitumvikana kubona imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu nk’iki cy’igihangange, batajya bagira icyo bavuga ku bikorwa bibi bikorwa n’umutwe wa FDLR, ariko bakavuga kuri uyu wa M23 urwanira impamvu yumvikana.
Ati “Ndabibutsa ko ubwo ingo 300 z’Abanyekongo b’Abatusi mu gace ka Nturo muri Teritwari ya Masisi, zatwikwaga mu kwezi k’Ukwakira 2023 na FDLR, ifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo na Nyatura mu maso ya FARDC n’ingabo z’u Burundi, nta tweet nk’iyi y’Ibiro bya US twigeze tubona.”
Leta Zunze Ubumwe za America kandi iherutse na yo gushyira hanze itangazo yamagana ifatwa rya Masisi-Centre yabohojwe na M23, aho iki Gihugu cyasabye uyu mutwe gusubira inyuma, mu gihe cyanakunze na cyo kugwa mu mutego w’ikinyoma ko ufashwa n’u Rwanda.
RADIOTV10