Perezida Paul Kagame yavuze ko ntayindi nzira ishobora kuvamo umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atari ukubanza kumva umuzi wabyo, nubwo bikomeje kwirengagizwa.
Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025 ubwo yakiraga ku meza abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda.
Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku bibazo biri mu karere, u Rwanda ruherereyemo, aho iki Gihugu cyagiye kikorezwa umutwaro kitari gikwiye kwikorera, kandi ko biba kubera ibyo Bihugu byigisha ibindi indangagaciro.
Yavuze ko hari Ibihugu byo hanze ya Afurika byagize uruhare mu buryo buziguye cyangwa butaziguye muri ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bikirengagiza inzira ya nyayo ikwiye kuvamo umuti wabyo kandi byaragize uruhare mu gutuma bibaho.
Ati “Ariko niba ushaka gukemura ikibazo nta nzira nziza yabaho utabanje kureba umuzi wabyo, ntacyo byaba bivuze icyo washingiraho cyose, n’uwo waba uri we wese.”
Yagarutse ku ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC (MONUSCO) zimaze imyaka 30, ariko iki kibazo zagiye gukemura kikaba kigihari.
Ati “Kuki waba ukiri aho kandi waragiye gukemura ikibazo, ariko kikamara imyaka 30. Wenda byagufata imyaka itanu cyangwa icumi, ariko se imyaka mirongo itatu!”
Yavuze ko gukomeza kwegeka ibibazo ku Rwanda, ari ugushaka kwikuraho ikimwaro ku kunanirwa inshingano zo gushaka umuti w’ibi bibazo.
Ikibabaje ni ukuba aba begeka ibibazo ku Rwanda, birengagiza umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda, ubu ufashwa n’ubutegetsi bwa Congo, ugakomeza ibikorwa bibi nk’ibi, mu maso y’izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye.
Ahubwo Umuryango mpuzamahanga ukigira nyoni nyinshi kuri iki kibazo, ukibaza niba “ese baracyabaho, bari he?…”
Uyu muryango mpuzamahanga ukabirengaho ugashinja u Rwanda kujya muri Congo, Umukuru w’u Rwanda akavuga ko bitari bikwiye kuvugwa muri iki gihe Isi igezemo.
Avuga ko kuvuga ibi biba bifite ikibyihishe inyuma, ariko ko ikibazo hari ababifata nk’ukuri bakabyemera nk’aho ari byo kandi ari ikinyoma.
Yavuze ko abashinja u Rwanda kuba ruri muri Congo, bari bakwiye gutekereza impamvu yagakwiye gutuma rujyayo, kandi ko yabafasha kugera ku muti w’iki kibazo, kuko byabafasha kumenya umuzi wacyo.
Impuguke ni iz’iki?
Umuryango w’Abibumbye, wagiye wohereza itsinda ry’impuguke rigiye gukora ubushakashatsi ku bibazo byo muri Congo, Perezida Kagame akavuga ko ikibabaje ari uko zimwe muri zo, ari izo mu Bihugu byagize uruhare mu muzi w’ibyo bibazo mu bihe by’abakoloni, bagize uruhare mu bikorwa bibi byabaye ku Mugabane wa Afurika, nko kuba barazanye amacakubiri mu Rwanda.
Ku banyekongo bavuga Ikinyarwanda, byatewe n’ibyakozwe n’aba bakoloni ubwo hakatwaga imipaka, ariko ko byabyaye ikibazo ku ruhande rwa Congo, mu gihe ku bindi Bihugu nka Uganda, nta bibazo byigeze bitera.
Perezida yavuze ko ibi atari ikibazo gikwiye impuguke kugira ngo cyumvikane, ahubwo ko cyakumvwa na buri wese bidasabye ubumenyi budasanzwe cyangwa ubundi bushobozi.
Yavuze ko uko byagenda koze ikibazo kiri mu burasirazuba bwa DRC kigomba kubonerwa umutu uko byagenda kose, aho gukomeza kukirenga hejuru, kuko u Rwanda rwamye rwifuza amahoro kuko runayakeneye kurusha ibindi Bihugu kuko ruzi ingaruka zo kutayagira na bwo kurusha ibindi Bihugu.
RADIOTV10